2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo:Abakomoka i Gatsibo bakorera ahandi bishyuriye mituweli abaturage 1400

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 06:54:28

 
Share on:
 
Yasuwe:131
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyagatsibo bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, barimo n’abayobozi bakuru, batanze umusanzu w’amafaranga azishyurira mituweli abatishoboye 1400.
Igikorwa cyo gutanga uwo musanzu cyahujwe n’umuganda usoza ukwezi kwa Kanama, aho aba banyagatsibo bibumbiye mu muryango w’abavandimwe b’abanyagatsibo banifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakira abanyarwanda birukanwe muri Tanzania.

JPEG - 358.3 kb
Abakomoka i Gatsibo bakorera mu tundi turere bifatanyije n’abaturage mu muganda (Foto Hitimana S)

Muri uyu muganda habumbwe amatafari, hanasizwa ibibanza umunani bizubakirwamo abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batarabona icumbi.
Nyuma y’umuganda bagiranye ibiganiro n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, maze batanga inkunga y’amafaranga 4,200,000, yakusanyijwe n’abagize uyu muryango, hagamijwe gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, mituweli.

Gapira Aloys, uyoboye umuryango w’abavandimwe b’abanyagatsibo, avuga ko kwifatanya n’aba baturage mu mu bikorwa nk’ibi bihura n’intego yabo yo guharanira iterambere ry’akarere kabo n’abagatuye muri rusange.

Yagize ati “Dushinga iri huriro twari tugamije kureba icyo twakora ngo tugire uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abatuye akarere kacu. Icyatuzanye ni urukundo. Iki gikorwa kije kiyongera ku byo tumaze gukora birimo inzu ya miliyoni 6 twubakiye umuturage mu murenge wa Rugarama, gutanga inka ku batazifite, kandi tuzakomeza.”

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bishimiye iki gikorwa, bafashe nk’inkingi ikomeye mu kwishakira ibisubizo kw’abanyarwanda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka karere Manzi Theogene, yagize ati “Rwose turanyuzwe. Icya mbere twashimye igitekerezo cyiza mwagize, natwe twiteguye gukorana namwe uko bishoboka kose dushakira ineza umuturage w’aka karere.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko na we ukomoka mu karere ka Gatsibo, yasabye abaturage kurangwa n’indangagaciro baharanira kugira intambwe batera, bava ahabi bagana aheza.

Yagize ati “Buri wese akwiye gutekereza icyo yakora cyangwa yakorera abandi kugira ngo twese tugire aho tuva n’aho tugera. Ukeneye kuzamurwa tumufate akaboko, tuzamurane, twiteze imbere twe n’imiryango yacu, ni bwo n’akarere kacu kazatera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.”

Uyu muryango w’abavandimwe b’abanyagatsibo, uhuza abaturage b’aka karere bakorera hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Washinzwe mu mwaka wa 2015.

Intego nyamukuru yo kuwushinga yari ukugira uruhare mu iterambere ry’akarere bakomokamo, ubu bakaba bafite gahunda yo kureba uko bakwagura ibikorwa, hagamijwe kuwongerera imbaraga.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE