2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Umuganura wabaye umwanya w’ubusabane hagati y’abaturage

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 06:29:00

 
Share on:
 
Yasuwe:58
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu karere ka Muhanga, umuhango wo kwizihiza umunsi w’umuganura wabaye umwanya mwiza w’ubusabane hagati y’abaturage, ndetse n’abana ntibibagiranye kuko bahawe amata akomoka ku mukamo w’ubworozi bw’inka zikomoka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

JPEG - 331 kb
Mu kwizihiza umuganura, habayeho umuhango wo guha abana amata

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wabereye mu nyubako z’icyahoze cyitwa RIAM Murambi, ku rwego rw’ Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, wagaragayemo ubuhamya bunyuranye bwanyuze abari bawitabiriye, umuhango wo guha amata abana n’ubusabane hagati y’abaturage ku bw’umusaruro mwiza w’ubuhinzi babonye.

Mu buhamya bwe, Nyirandoririje Marcelina yagaragaje aho yavuye n’aho ageze yiteza imbere ahereye ku busabusa, ariko ubu akaba afite imitungo n’amafaranga kuri konti.

Yagize ati “Natangiye kwiteza imbere biturutse ku mafaranga y’u Rwanda 20 000 nahawe n’umugiraneza, ntangirira ku bucuruzi bw’ikigage n’ubushera, ubwo bucuruzi nkabukora ku minsi y’isoko uko ari 2 mu cyumweru.”

Uyu mubyeyi avuga ko bidatinze, yaje kunguka atangira no gucuruza amasaka asanzwe akabifatanya no gucuruza ikigage, ngo aho nyuma yatangiye kubona n’abamuha komande yo kubengera ibigage n’ubushera mu gihe bafite iminsi mikuru.
Avuga ko ibyo byaje kumwungura cyane, noneho atangira kwagura umushinga we mu buryo bugaragara.

Ati “Mbonye ntangiye kunguka amafaranga agaragara, nigiriye inama yo kugura umurima ntangira ubuhinzi bw’urutoki, natangiranye n’insina zo mu bwoko bwa Fiya zikigera mu Rwanda, ubwo na njye nari nzihawe n’umuntu w’umukire wakundaga kumpa isoko ry’ikigage n’ubushera.”

Nyirandoririje avuga ko ubwo buhinzi bw’urutoki bwamuzamuye kurushaho, atangira kubona umusaruro ndetse atangira no gucuruza imibyare y’insina kandi ngo muri icyo gihe yari ihenze yinjiza amafaranga atari make.

Kuri ubu Nyirandoririje avuga ko ubuhinzi bwe bwakomeje kwaguka, aguramo ishyamba, aguramo amatungo magufi n’amaremare, ngo ubu ni umuhinzi mworozi ntangarugero.

Umunsi w’umuganura umwanya mwiza wo kuvuga imyato gahunda ya Girinka
Mu muhango wo kwizihiza umuganura kandi, imiryango yahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yagaragaje aho inka bahawe zibagejeje mu kwiteza imbere.
Mugorewera Mathilde ni umwe mu bahawe inka, yagize ati “Nahawe inka na Perezida Kagame, ndayorora neza, irabyara mbasha kwitura, ndakomeza irabyara na none, kuri ubu mbona amata, ifumbire yo gufumbira, ndetse navanyemo n’ishyamba naguze ngurishije ikimasa yabyaye ku nshuro ya kabiri.”

Nshamihigo Wensislas na we yavuze imyato gahunda ya Girinka Munyarwanda yamukijije ubworo ikamuhaza umuhondo. Yagize ati “Ndirahira Kagame wampaye inka, yankuye mu bworo iwacu tutarigeze tworora, ampa inka y’ineza impaza umuhondo, uruhimbi rusaga amata.”

Avuga ko mbere yarwazaga bwaki abana be bagasimburana muri santere, ariko ngo ubu bwaki iwe yagiye nka nyomberi, ngo ubu abana be barashishe, barakeye ndetse we n’umugore basigaye bagera aho abandi bari babikesha inka nziza y’ineza n’umutuzo bahawe na Perezida wa Repubulika.

Umuhango wo kwizihiza umuganura kandi wabaye umwanya mwiza wo guha abana amata, aturutse mu musaruro w’ubworozi bwa kijyambere bukorwa n’abaturage b’Akagari ka Ruli.

Umuganura wafashije abaturage kwishimira ibyavuye mu matora
Uyu muhango kandi wabaye umwanya wo gusabana hagati y’abaturage nyuma y’amatora aherutse y’Umukuru w’Igihugu, ahatowe Perezida Paul Kagame, uwo abaturage bitoreye nk’uko byagarutsweho n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Depite Mukanyabyenda Emmanuelie wari waje aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée.

Mu ijambo rye, intumwa ya rubanda yashimiye cyane abaturage b’Akagari ka Ruli n’ab’Akarere ka Muhanga muri rusange uburyo bitabiriye amatora kandi bagatora neza.

Yagize ati “Uyu ni umunsi mwiza w’umuganura waduhurije hamwe twongera no kwishimira intsinzi mu matora duherutse gukora twitorera Perezida wa Repubulika, ni umunsi mwiza kandi wo kugaragaza ibyo twagezeho mu mirimo yacu ya buri munsi, turashima ko dufite aho twavuye n’aho tugeze.”

Ku muganura abaturage bibukijwe kwita ku ndyo bagaburira abana
Mukagatana Fortunée yashimiye abaturage b’Akagari ka Ruli ko bitabiriye ari benshi uyu munsi mwiza w’umuganura, ukaba n’umunsi wo gusabana no gusangira umusaruro wabonetse mu murimo wa buri wese.

Ati “Baturage b’Akagari ka Ruli, uyu munsi ubabere ipfundo ry’ubusabane hagati yanyu, urukundo n’iterembere mukesha umurimo mwiza buri wese akora, mwahuriye hano muje gusangira ibyavuye mu maboko yanyu no kwishimira ibyo mwagezeho.”
Mukagatana yibukije abaturage kandi ko igihe cy’ihinga kiri hafi, abasaba gukomeza kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kwirinda amapfa n’inzara, ndetse n’imiryango ikabona ikiyitunga ikagira imibereho myiza.

Nk’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabibukije kwita ku bana no kubagaburira indyo yuzuye, kugira ngo badahura n’indwara ziterwa n’imirire mibi.
Yababwiye ko mu byo beza no mu bworozi bwabo harimo ibintu byinshi byabafasha kuboneza abana babo indyo yuzuye, abasaba kubyitaho no kutajyana umusaruro wabyo wose mu isoko bibagiwe abana kuko cyaba ari ikibazo.

Abaturage basoje uyu muhango mwiza w’umunsi w’umuganura bacinya akadiho, bishimira ibyo bagezeho, banishimira amatora meza yakozwe mu mucyo no mu mutekano wuzuye kandi babigizemo uruhare.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE