2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwafashe iya mbere rwita ku rusobe rw’ibinyabuzima-Dr Biruta

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 06:24:40

 
Share on:
 
Yasuwe:232
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe u Rwanda rwitegura umunsi wo kwita izina abana b’ingagi, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vicent Biruta, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’ingagi no kongera icyanya gitoshye.

JPEG - 151.8 kb
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutungo Kamere, ahamya ko u Rwanda rushyize imbere kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Foto Twagira W.)

Ibi Minisitiri Vicent Biruta yabivuze ejo hashize ku wa 28 Kanama 2017 mu nama ibanziriza igikorwa ny’irizina cyo kwita izina kizaba ku wa 1 Nzeri 2017. Iyi nama yibanze ku ngamba zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kubifata neza, yahuje abashakashatasi n’abahanga mu birebana no gufata neza ibidukiije baturutse mu karere nko mu bihugu bya Uganda, Kenya, Ethiopia n’ahandi.

Minisitiri Vincent Biruta muri iyi nama yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byafashe iya mbere mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’ingagi no kongera icyanya gitoshye “Protected areas’’. Yavuze ko u Rwanda rwashyize umukono ku itegeko rigamije guhana abangiza urusobe rw’ibinyabuzima, ari na yo mpamvu u Rwanda rwaciye burundu abahigi n’abandi ba rushimusi bangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Umutungo Kamere akaba yarasobanuye ko habaho ubufatanye n’izindi nzego nka Polisi y’Igihugu n’abashinzwe za gasutamo kugira ngo byose byubahirizwe, kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukumira no kwamagana abo ari bo bose bashobora kunyuza mu gihugu ibikomoka ku nyamaswa.

Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe kwita no gufata neza ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu ishyamba ry’ibirunga “Dian Fossey Gorilla Fund International” Umunyamerikakazi Dr Tara Stoinsky, yavuze ko u Rwanda rumaze kuba intangarugero ku bindi bihugu ku birebana no kwita no gufata neza ibidukikije n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu mashyamba nka za pariki ndetse n’ibirunga, asanga ibindi bihugu bikwiye kuza kurwigiraho icyo cyerekezo cyiza igihugu rwahisemo.

JPEG - 227.1 kb
Dr Tara Stoinsky, umuyobozi wa Dian Fossey Gorilla Fund International (Foto Twagira W

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamazi, we yagize ati “Gufata neza urusobe na gahunda yo kwita izina bifite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ari na yo mpamvu u Rwanda rwavuguruye ibiciro by’abaza gusura ingagi, ndetse rukaba rwarazanye muri za pariki izindi inyamaswa nk’amasatura n’izindi. Dore nk’ubu ibyo dusaranganya abaturage begereye za pariki byarazamutse biva kuri 5% bigera ku 10%.”

Abari muri iyi nama bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu gukomeza kubungabunga no gukomeza gufata neza ingagi nk’umutungo kamere ugenda ukendera ku isi, aho umuyobozi w’ikigega “Dian Fossey Gorilla Fund International” ashima intambwe y’ibimaze gukorwa ku byerekeranye no gusaranganya abaturage umutungo ukomoka kuri za pariki.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE