2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imurikagurisha ryagaragaje ko urubyiruko rufite inyota yo kwihangira umurimo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 09:48:12

 
Share on:
 
Yasuwe:60
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo ryitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko, bikaba bigaragaza inyota rufite yo kwihangira umurimo.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bemeza ko inama bakunze kugirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abarezi babo ari kimwe mu byatumye urubyiruko ruhagurukira kwihangira umurimo, kuri ubu rukaba rwaritabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo ku nshuro ya 20.

JPEG - 406.5 kb
Urubyiruko rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ku bwinshi

Umurungi Gisele ni umukobwa wihangiye umurimo mu bijyanye no kwerekana imideli, avuga ko yize ishami ry’ubukerarugendo, nyuma yo kurirangiza akaza kwigira inama yo gutangiza iduka ryerekana imideli.

Ati “Kwihangira umurimo mbikomora ku nama tugirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, cyane cyane Perezida Paul Kagame, udahwema gusaba urubyiruko gukoresha amahirwe rufite rukiteza imbere.”

Umurungi avuga ko igitekerezo cyo kwihangira umurimo kandi yagikomoye ku mwarimu wabigishaga wahoraga ababwira ko badakwiye kwiga bateganya gusaba akazi muri Leta cyangwa ahandi, ko ahubwo umunyeshuri mwiza ari uwiga yekereza kuzihangira umurimo akoresheje ubumenyi akuye ku ntebe y’ishuri.

Ati “Impanuro z’uyu mwarimu wacu zahoraga zingarukamo uko nicaye njyenyine, bikantera kubitekerezaho nibaza icyo nakora kikampira cyangwa kikanyungukira.”
Naje gusoza amasomo ya kaminuza ntekereza gufungura iduka ryerekana imideli kandi nabigezeho, ubu naje kumurikira Abanyarwanda ibyo nkora kugira ngo mbashe kumenyekana.

Mberabagabo Anastase na we ni urubyuruko rukora imitako inyuranye mu mahembe y’inka, avuga ko yaje kwigira inama yo gutangira gukora imitako, nyuma yo kubona ko abahembe y’inka nta muntu uyitaho, iyo abantu bamaze kubaga bayajugunya aho babonye, ngo ahubwo ugasanga arangiza ibidukikije.

Ati “Kuri ubu nkora imitako y’abagore n’imitako yo mu nzu mu mahembe y’inka, aya mahembe nkaba nyabonera ubuntu nta gishoro nyatanzeho, icyangoye kubona akaba ari imashini iyashongesha.”

Mberabagabo avuga ko akoresha abantu 7 muri uyu murimo we, akabasha kubahemba neza kandi bagakorana neza.

Avuga ko iyo isoko ryagenze neza yinjiza amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’igice ku kwezi, akaba akomeje gushaka n’uburyo yagura ibyo akora.

Bazubagira Anna na we ni umwe mu rubyiruko rukora imitako yo mu nzu mu birere by’intsina, akora imitako y’abagore kandi akanakora za tapi mu myenda ijugunywa n’abakora umurimo w’ubudozi.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye akora amavazi ategurwamo indabyo mu birere by’insina, nyuma za kwagura umurimo we atangira gukora amahereni na za supla mu birere, aza kongera kwagura umurimo we akora za tapi zo mu nzu mu myenda abakora umurimo w’ubudozi bajugunya bayita imyanda.

Bazubagira wize umwuga wo kudoda n’uw’ubukorikori avuga ko icyamufashije muri uyu mushinga we ari uko akoresha ibikoresho bidakeneye igishoro kuko ngo abibonera ubuntu.

Ati “Ibirere by’intsina mbibonera ubuntu, iwacu mu Ntara y’uburasirazuba ni cyo kitabuze, ibyo byaramfashije, hari n’imyenda ijugunywa n’abadozi bayita imyanda, iyo na yo nta kiguzi nyitangaho, bayimpera ubuntu, ibyo byose bisa nko kubafasha gukora isuku aho bakorera no gusharirira insina z’abaturage.”

Uru rubyiruko rwose ruhuriza ku kintu kimwe kijyanye no kumva inama z’abakuru bigatuma bagura ibitekerezo byabo mu gushaka icyabateza imbere.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE