2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

DRC-Burundi: Urubyiruko rwa Kabila rwihuje n’Imbonerakure

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 09:39:19

 
Share on:
 
Yasuwe:162
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itsinda ry’Urubyiruko rw’imitwe ya politiki ishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila (PPRD) muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC), rwiyunze n’Imbonerakure za CNDD-FDD, Urubyiruko rw’ishyaka rya Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi. Icyo gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho urwo rubyiruko rw’ibi bihugu byombi rwahuriye i Gitega mu burasirazuba bwa Bujumbura mu muganda ngo wari wanitabiriwe n’umukuru w’iki gihugu.

JPEG - 319.4 kb
Uru rubyiruko rwa Kongo Kinshasa rwifotozanyaga na Perezida Nkurunziza w’u Burundi (Hagati) i Gitega ku wa 19 Kanama 2017

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje iyi nkuru ku wa 25 Kanama 2017, cyemeza ko amakuru y’ubu bufatanye bw’Imbonerakure n’Urubyiruko rwa PPRD (Ligue des jeunes du Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) rwo muri Kongo-Kinshasa, ngo yabaye kimomo ubwo amafoto yafatiwe muri uwo muhango yahererekanwaga ku mbuga nkoranyambaga ariko cyane cyane kuri WhatsApp. Iki kinyamakuri kiti «Amafoto yacicikanye cyane kuri izo mbaga nkoranyambaga ni ay’aho Perezida Nkurunziza w’u Burundi yari azengurutswe n’Urubyiruko rw’ishyaka PPRD riri ku butegetsi muri DRC».

Ayo mafoto yakwirakwijwe mu gihe cy’amasaha agera kuri 48 nkuko bikomeza bitangazwa na Jeune Afrique, yaherekezwaga n’ubutumwa butandukanye ku buryo amwe ngo zanatumye abaturage bamwe ba Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo babazanya impamvu Urubyiruko rwabo rwa PPRD ngo rwagiye kwihuza n’Imbonerakure za Cndd-Fdd zizwiho ibikorwa by’ubwicanyi nk’ubw’inyeshyamba zikorera abaturage b’inzirakarengane. Ayo mafoto ngo agaragara ko yafashwe ku itariki 19 Kanama 2017 ahitwa i Gitega.

Iti «Impamvu Abanyekongo bamwe batewe ikimwaro n’ubwo bufatanye bw’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi bwa DRC n’Imbonerakure za Cndd-Fdd, ni uko raporo z’imiryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Burundi, zose zihuriza ku makuru ko urwo rubyiruko ari rwo Perezida Pierre Nkurunziza n’abo bafatanyije kuyobora bakoresha mu kwikiza abo batavuga rumwe no gutoteza abarwanyije manda ye ya gatatu mu mwaka wa 2015».

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hongeye gukwirakwizwa akavidewo kagaragaza amashusho kakanumvikanisha n’amajwi y’Urubyiruko rw’Imbonerakure za Cndd-Fdd baririmba ko bazatera inda abakobwa batari abo mu ishyaka ryabo bose kugira ngo babyare Imbonerakure.

DRC Bamaganye ubwo bufatanye
Bamwe mu banyapolitiki ba Kongo-Kinshasa b’Abanyamuryango b’ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Joseph Kabila bakimara kumenya ayo makuru y’urubyiruko rwa PPRD bamaganye bivuye inyuma iby’ubwo bufatanye kuko ngo bwakanduza isura y’igihugu cyabo.

Umuyobozi wo muri MP (Majorité Présidentielle) utarashatse ko izina rye ritangazwa mu kiganiro na Jeune Afrique ati «Rwose nta bwo dukeneye ko urubyiruko rw’igihugu cyacu rwifatanya n’Imbonerakure zivugwaho amateka atari meza. Twamaganye abagerageza kwigana ubwo buryo bw’imikorere yo mu Burundi, bashaka kuyizana muri DRC».

Patrick Nkanga, umuyobozi w’urwo rubyiruko rw’Abanyekongo rwibumbiye muri PPRD mu kiganiro na Jeune Afrique yagize ati «Sinumva impamvu iki gikorwa cyumvikana nabi kuri bamwe. Nta muhango w’ubufatanye wabayeho hagati yacu n’Imbonerakure. Icyabaye ni uko imiryango y’urubyiruko yo mu bihugu binyuranye by’Afurika twahuriye i Gitega kuri uwo munsi. Umubano tugirana na MPLA ni na wo dufitanye n’Imbonerakure, ndumva nta kibazo kirimo».

Nkanga yakomeje yisobanura ku byo bamwe babarega guhembera ibikorwa by’urugomo rumaze igihe ruvugwa hagati ya DRC n’u Burundi, ko ngo badashyigikiye imikorere y’umutwe witwara gisirikare nk’uko Abanyekongo bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Ati «Twagiye mu Burundi twitabye ubutumire bwo mu rwego rwa gisivile rw’abantu b’inshuti. Imikoranire nk’iyo tunayigirana n’urubyiruko rw’ishyaka MPLA riri ku butegetsi muri Angola, ndetse n’urubyiruko rwa Zanu-PF yo muri Zimbabwe, Frelimo yo muri Mozambique ndetse na Swapo bo muri Namibie. Ni ubwo buryo tubana n’Imbonerakure zo mu Burundi».

Icyamenyekanye cyo ni uko kuri wa 19 Kanama 2017, Imbonerakure zo mu Burundi zari zifite umunsi mukuru ngarukamwaka batumiramo urubyiruko rw’Abanyekongo b’i Kinshasa.

Impungenge z’umutekano
Ibisobanuro byatanzwe na Patrick Nkanga, umuyobozi w’Urubyiruko rwa PPRD ya Joseph Kabila n’Imbonerakure za Cnnd-Fdd ya Pierre Nkurunziza, ku mikoranire y’impande zombi nta bwo ngo yanyuze abanyapolitiki ba Kinshasa. Impamvu batanyuzwe nkuko byagiye bitangazwa, ni ukubera impungenge z’umutekano ukomeje kuvugwa ku mupaka w’u Burundi na Kongo-Kinshasa, cyane cyane mu duce twa zone ya Uvira na Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu byumweru bibiri bishize, Loni yatunze agatoki imikoranire y’imitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta ya Bujumbura na Mai Mai mu kibaya cya Rusizi no mu misozi miremire yaho. Iyo raporo yerekana ko ku mipaka y’ibi bihugu byombi hanakorerwa ubucuruzi bw’intwaro nto ari na byo bituma umutekano muri Kivu y’Amajyepfo no mu karere k’ibiyaga bigari ushobora kurushaho guhungabana.

Mu byumweru byabanjirije iyo raporo ya Loni, abaturage bo muri Zone ya Fizi batangaje ko Imbonerakure zo mu Burundi ngo zimaze iminsi zambuka muri DRC zinyuze mu kiyaga Tanganyika. Intego yazo ngo ni ukujya guhiga inyeshyamba zirwanya Guverinoma ya Bujumbura ngo bazirukane aho zimaze iminsi zikambitse.

Ibitangazamakuru bimwe byandikirwa muri Kivu y’Amajyepfo byatangaje ko Imbonerakure zambutse muri Uvira no muri Fizi ku bwumvikane bwa Leta ya Kinshasa na Leta ya Bujumbura. Guverinoma zombi zabyumvikanyeho mu buryo bw’ibanga, igihe Minisitiri Guillaume Bunyoni ushinzwe umutekano n’abandi bagenzi be bajyaga Kinshasa bakakirwa n’abayobozi bakuru ba DRC.

Kuva muri Kamena kugeza magingo aya, imitwe y’inyeshyamba ya Mai Mai ntihwema kugaba ibitero mu midugudu y’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwana bakica abaturage bakanatwika amazu ariko abategetsi ba Kinshasa ntibagire icyo babikoraho.

Abazi ibitero bya Mai Mai, bemeza ko bari hamwe n’Imbonerakure kuko hari n’ubwo bafashe udusantere twa Misisi na Rulimba bagerageza kuhashinga ibirindiro uretse ko nyuma ingabo za Leta zaje kongera kuhasubirana.

Ubusanzwe iyo Mai Mai bagabye igitero abantu bagahunga cyangwa FARDC, basahura ibyo basanze byose ako kanya bagahita bisubirira mu ishyamba, ariko icyo gihe si ko byagenze. Ubu bufatanye buvugwa hagati y’urubyiruko rwa DRC n’urw’u Burundi, buteye impungenge Abanyekongo.
KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE