2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Barishimira ko bubakiwe umuhanda mwiza ugera ku kigo nderabuzima cya Bushekeri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 08:58:15

 
Share on:
 
Yasuwe:96
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage b’umurenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gisakura, barashima ubuyobozi bw’akarere kabo bwabubakiye umuhanda mwiza ugera ku kigo nderabuzima cyabo nyuma yo kugihabwa, ubu bakaba bagenda neza bajya kwivuza, bakishimira ko na serivisi z’ubuvuzi zanogejwe.

JPEG - 291.6 kb
Iki kigo nderabuzima cyaje ari igisubizo gikomeye ku baturage bivurizaga kure (Foto Bahuwiyongera S)

Nk’uko babitangarije Imvaho Nshya, ngo iki kigo nderabuzima gishya cya Gisakura cyatashywe muri Werurwe umwaka ushize, cyuzura gitwaye amafaranga arenga miliyoni 140 z’amanyarwanda, kikaba cyaraje ari igisubizo gikomeye cyane ku baturage bivurizaga kure, aho bamwe ngo batabashaga no kugerayo kubera ko hazamukaga cyane kandi barembye.

Bavuga ariko ko kimaze kuzura bari basigaje kubona umuhanda uhagera kuko nta wari uhari, akari gahari kakaba kari gato cyane ku buryo nta modoka yagombaga kukanyuramo na moto kwari ukurinda kugenda umurwayi avaho kugira ngo bagende neza, ariko ubu ngo na cyo cyarakemutse baragenda neza bakagera ku kigo nderabuzima nta ngorane bakanivuza neza.

Niyonkuru Triphine, umwe mu bahivuriza, yabwiye Imvaho Nshya ko bashimira Leta uburyo yita ku batuye ibyaro kuko nko kuba bivuriza ku kigo nderabuzima cyubatswe mu buryo bugezweho kandi ari mu cyaro, bakaba banagenda mu muhanda mwiza w’igitaka ukoze neza kugira ngo bagereyo mbere byarabasabaga kuzamuka imisozi, ari ibintu buri muturage wese akwiye kwishimira.

Yagize ati “Iki kigo nderabuzima cyaje ari igisubizo gikomeye cyane cyaturutse mu byifuzo byacu. Twagisabye twizeye kuko dusanzwe tuzi ko Leta yacu nta cyo yima abaturage bayo, aho tukiboneye dusigarana icy’umuhanda uhagera none na wo twarawubonye.

Turanyura ahasukuye tujya kwivuza n’ufite imodoka akabona aho ayinyuza, turahabwa serivisi nziza kandi ahatwegereye, n’ibindi byiza dukesha ubuyobozi bwiza dufite bwifuriza ubuzima bwiza buri munyarwanda.’’

Bavuga ko na bo biteguye gufata neza iri vuriro ryabo kuko ryaje barikeneye cyane, umuhanda na wo ngo bazajya bahora bawukorera isuku ntuzangizwe n’amazi kandi barawubonye bawushaka cyane, bakanishimira ko umurenge wabo ari wo uhora uza ku isonga mu gutanga mituweli aho buri gihe ugera ku 100%, bituma nta muturage n’umwe waho utagerwaho na serivisi z’ubuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Dusabumuremyi Anne Marie, yabwiye Imvaho Nshya ko na we yishimira uko serivisi z’ubuzima zihagaze muri uyu murenge, kuko uretse n’iki kigo nderabuzima bishimira n’umuhanda mwiza ukigeraho, banafite za poste de santé zifasha abatuye kure yacyo, byakongeraho ko nta muturage n’umwe udatanga ubwisungane mu kwivuza bikaba ari ibyo kwishimira cyane.

Yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa emezo nk’ibi ngo hatagira ikibihungabanya, bagasubira mu buzima bubi bahozemo mbere yuko byubakwa.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE