2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MINISPOC igiye gutegura amarushanwa yo gushaka abana bazajya mu Isonga FC

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 08:52:36

 
Share on:
 
Yasuwe:133
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva mu ntangiriro za Nzeri 2017, Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” igiye gutangiza amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 azagaragaza abana bafite impano kurusha bandi bazajya mu Isonga FC no mu mashuri y’icyitegererezo.

JPEG - 278.9 kb
Bugingo Emmanuel, umuyobozi ushinzwe Siporo muri MINISPOC utangaza ko bagiye gutangiza amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15

Ni igikorwa kizakorwa ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” n’ibigo by’amashuri bisanzwe biteza imbere umupira w’abana.

Umuyobozi wa siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya mu kiganiro cyihariye ko bagiye gukora umushinga w’icyitegererezo (Pilote) uzatangirira mu karere ka Nyanza unagere mu turere tw’igihugu twose.

Bugingo avuga ko bazajya bakorana n’ibigo bisanzwe biteza imbere umupira w’amaguru, habeho amarushanwa ahoraho y’abo bana, abazigaragaza bazashyirwe hamwe n’abazava mu marushanwa ya Copa Coca cola.

Ati ’’Gukina kw’abana bisaba gusa ubushake kuko abana ubwabo bikundira gukina.Twe twabonye mu nyungu z’iterambere rya siporo dukwiye gushyiraho uburyo abana bazajya bakinamo kandi binahurirana ko na twe dufite Isonga FC kandi ifite inshingano zo kuzamura abana’’.

Uyu muyobozi asobanura ko usibye mu Isonga FC muri buri gace “Ligue” hazashyirwamo ibigo bibiri by’icyitegererezo aho umwana uzajya ubura amahirwe yo gutoranywa mu Isonga FC azajya akurikiranwa kugira ngo impano ye idapfa ubusa.
Bugingo ati ’’Umwana uzajya mu Isonga natitwaramo neza, tuzajya tumusimbuza umwe muri ba bandi batagize amahirwe. Kujya mu Isonga si itegeko, ahubwo undi uzajya wigaragaza na we tuzajya tumuzana’’.

Ibi birimo gukorwa mu gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ishobora gukina imikino mpuzamahanga muri 2019 dore ko u Rwanda rwasabye kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2019.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE