2017-12-13 07:20:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:Abikorera biteguye kubyaza umusaruro umunsi wo kwita izina

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 08:31:50

 
Share on:
 
Yasuwe:83
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 19 ube, umunsi uzaba kuwa 1 Nzeli 2017, abashoramari bo mu karere ka Musanze bavuga ko biteguye gutanga serivise nziza ku babagana, kugira ngo bazabashe kubona amafaranga atubutse.

JPEG - 248.5 kb
Uyu munyabugeni avuga ko yiteguye abakiriya benshi mu kwita izina (Foto Ngaboyabahizi P)

Iyo ugeze mu mujyi wa Musanze, usanga buri mucuruzi, umushoferi n’abanyabukorikori, bavuga ko biteguye kurya ku mafaranga yo kwita izina abana b’ingagi.

Habumuremyi Egide, umunyabugeni ukorera mu mujyi wa Musanze, yagize ati “Iyo igihe cyo kwita izina ingagi kigeze mba niteguye kuvanamo nibura amadorari atari munsi ya 800, kubera ko abakerarugendo bakunda aya mashusho y’ingagi abaje mu mabuye y’amakoro, imitako inyuranye n’ibindi.

Naguha urugero nk’ubu ishusho y’ingagi ibaje ni amadorari 100, inkoni ni amadorali 20, ubwo kandi nta n’ubwo nakubwira ayo ninjiza iyo nyoboye umunyamahanga aho ari bujye gucumbika, kuko iyo umuyoboye ujya kubona ukabona akuyemo nk’amadorari 5, ayo akaba aya moto, mugenzi wacu w’umunyarwanda na we ushyiriye umushyitsi nko muri Hoteli ye na we akaguha nk’ibihumbi 2.”
Yakomeje agira ati “Ayo yose aboneka kubera kwita ingagi, mbese wa mugabo we twiteguye inyungu nyinshi muri iyi minsi twitegura kwita ingagi ndetse n’umunsi nyir’izina”.

Umwe mu bafite amahoteli mu mujyi wa Musanze, yagize ati “Iwanjye kuri ubu niteguye ku buryo buhagije, ndetse n’akarusho naguye aho nkorera kandi ngerageza kugabanya ibiciro, ku buryo niteguye nibura amafaranga atari munsi ya miliyoni 10 nshingiye ko ahantu hanjye hafite isuku na serivise nziza nzatanga, nta faranga nzasubiza inyuma”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damacsène, avuga ko kuba aka karere karagize amahirwe yo kugira pariki y’igihugu y’ibirunga ibamo ingagi, ari amahirwe akomeye cyane abaturage bakwiye kubyaza umusaruro, kuko abitabira umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi usanga baba bakenera serivise zitandukanye, abikorera bagasigarana amadovize.

Yagize ati “Ndasaba abanyamusanze kubyaza amahirwe bafite yo kwita izina kuwa 1 Nzeli 2017, ari abahinzi n’aborozi ndetse na ba rwiyemezamirimo batandukanye, abahinzi mukwize ibiribwa mu mahoteli, amahoteli na yo arangwe no kwakira neza abayagana, kuko nimwigira ba ntibindeba ngo bazizana nta serivise nziza mubaha bamwe muzabihomberamo, kandi abandi bungutse.

Ibi rero muzabigeraho mutegura neza amacumbi n’ibiribwa bifite isuku, mbisubireho kandi ntituzihanganira bamwe bajya bapfa gutegura amafunguro n’ah’abantu barara ngo abakiriya babaye benshi muri uyu mujyi, ntituzabyihanganira ahubwo hari n’abazacibwa amande y’isuku, nimwakire amafaranga y’ababagana mubahe na serivise nziza”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze akomeza avuga ko buri munyamusanze wese akwiye kurangwa n’isuku ku mubiri n’aho atuye, kuko ngo Musanze iri mu turere twereka abanyamahanga uko u Rwanda ruteye n’umuco warwo.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE