2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Barishimira icyemezo cyo kubuza abashoferi kuvanga imitwaro n’abagenzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 08:22:18

 
Share on:
 
Yasuwe:217
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa wa Bugarama mu karere ka Rusizi, barishimira ko abatwara imodoka nto zitwara abagenzi (Taxi Voitures) bacitse ku ngeso yo kubahekeranya n’imizigo, ubu bakaba basigaye bagenda bisanzuye.

JPEG - 337.8 kb
Abagenzi bishimira ko umuntu asigaye afata Taxi-Voiture yizeye kugenda neza atagerekeranye n’imizigo

Iki kibazo cyakemutse nyuma y’uko ubuyobozi bw’uyu murenge n’akarere ka Rusizi bahagurukiye ikibazo cy’abashoferi b’izi ‘Taxi voitures’ bagerekeranyaga abagenzi n’imizigo, abagenzi bakaba bari bamaze igihe babyinubira.

Iki ngo cyari ikibazo gikomeye cyane kuko wasangaga Taxi voiture yatendetse abagenzi banarenga umubare w’abo igomba gutwara, inyuma hapakiye ibintu byinshi bamwe mu bacuruzi babaga bavuye kurangura mu Bugarama berekeza mu mujyi wa Rusizi, birimo amafi, injanga, imikeke, inyanya, imyembe n’izindi mbuto ziribwa, kandi bimwe biri aho abagenzi bari ku buryo bagendaga nabi.

Icyemezo cyo guca uyu muco ariko ngo cyabanje kurwanywa cyane na bamwe mu bacuruzi bavugaga ko kigiye kubahombya kuko nk’umucuruzi yafataga Taxi voiture agapakiramo ibicuruzwa, na we akagendamo agatanga amafaranga atari menshi kugera i Kamembe, bakaba baravugaga ko gupakira imizigo ukwayo warangiza ukanagenda mu yindi Taxi voiture bizatuma batanga menshi kurushaho, bagahomba.

Ibi ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama bwavugaga ko inyungu zirimo nta ho zihuriye n’iziri mu gukoresha umuhanda neza, abagenzi bagenda neza batagerekeranye n’imizigo, cyane cyane ko hari na bamwe impumuro z’aya mafi, injanga, cyangwa imikeke bitagwaga neza kandi na bo bifuza kugenda neza, bikaba byarasabaga ko habaho kureba icyiza kuri bose.

Ubu hafashwe icyemezo ko imodoka zigendamo abagenzi zigenda ukwazo, izitwaye imizigo na zo zikagenda ukwazo.

Muri iki gihe rero ngo bimaze kujya mu buryo, aho umugenzi atakijya mu Bugarama cyangwa ngo aveyo agerekeranye n’imizigo, abagenzi bakaba babyishimira cyane kuko bituma bagenda banaganira.

Renzaho Pascal, Imvaho Nshya yaganiriye na we kuri iri twara ry’abantu n’ibintu mu muhanda Bugarama-Kamembe, yavuze ko basigaye bagenda neza mu mutekano usesuye kandi batabyigana, batanabyigana n’inyanya cyangwa injanga.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwafashe iki cyemezo kuko mbere byari bibabaje cyane ku buryo wibazaga niba butabona ingorane abagenzi bafite. Ariko aho icyemezo kimariye gufatwa, ubu turagenda neza, nta kuvuga ngo inyanya ziraguturikiraho kubera kubyigana na zo zikwanduze, cyangwa ngo uragenda wisiga amafi kandi wambaye umwenda w’umweru, no kuba baratsindagiraga abantu n’imizigo byatumaga tutihuta ariko ubu umuntu aranihuta urugendo ntirubangamire gahunda ze.”

Basaba abashoferi kudaca mu rihumye inzego z’ubuyobozi ngo bongere bakorere muri ako kajagari, abashoferi na bo bakaba barabwiye Imvaho Nshya ko batigeze bahomba nk’uko mbere babanje kubitekereza kuko bumvaga abakiliya babo b’abacuruzi batazongera kubaha akazi, ariko ubu ngo ibintu biragenda neza cyane.

Ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage muri uyu murenge Habyarimana Déogratias, avuga ko na bo babona inyungu ziri muri iki cyemezo, haba mu mutuzo n’umutekano w’abagenzi, uw’ibicuruzwa, isuku no kwirinda impanuka, na we agasaba abashoferi n’abacuruzi gukomeza kunoza serivisi baha abagenzi birinda kubagerekeranya n’imizigo.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE