2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abagize VFI barasaba amadini kugira uruhare mu bikorwa bifasha abaturage

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 07:08:08

 
Share on:
 
Yasuwe:135
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamuryango b’itsinda risenga kandi ryemera ko ryakijijwe (VFI) ryibumbiyemo by’umwihariko Abanyarwanda n’abanyamahanga bize bakarangiriza amasomo yabo mu Buhinde, barasaba amadini kurangwa n’ibikorwa bifasha abaturage nyuma y’ivugabutumwa risanzwe akora.

JPEG - 267.8 kb
Hodari Jacob uhagarariye VFI mu Rwanda

Umuyobozi w’iryo tsinda ku isi akaba n’umwe mu barishinze musenyeri Kanusu Murema, yatangarije Imvaho Nshya ko gusenga bigomba kujyana n’ibikorwa bifasha abaturage kuko iyo bitabaye nta cyo biba bimaze.

Avuga ko kuba muri VFI bifasha abayirimo gusenga bikanatuma bagirana imikoranire ya hafi na bagenzi babo bize hamwe haba mu bindi bihugu haba mu kazi gasanzwe ndetse no mu ivugabutumwa babwiriza kuko bibaho ko uri mu Rwanda yabwira mugenzi we uri mu gihugu kindi kumworohereza muri gahunda yifuza aho abarizwa.

Ibyo kandi bishimangirwa na Hodari Jacob uhagarariye VFI mu Rwanda, avuga ko idini ritegera abaturage ngo ryinjire no mu bikorwa bibafasha riba atari idini kandi nta cyo riba rimaze, ari na cyo bashishikariza abanyamahanga bahuriye muri uwo muryango ko bagomba kuvuga ubutumwa bwiza ariko banasukura hamwe mu habumbatiye amateka y’u Rwanda.

Basomera Peace, umunyarwanda ubarizwa muri VFI, avuga ko kuyibamo byagiye bifasha abayigize kuruhuka mu mitima kuko baba bamenye Imana bakumva bafite byose. Avuga ko kuba baragiye muri iryo tsinda byanabafashije kandi guhangana n’imbogamizi z’abatemera Imana bahuriraga mu gihugu cy’u Buhinde byashoboraga kubatesha umurongo.

VFI yatangiriye mu Buhinde mu 1983, mu gihugu cy’u Rwanda VFI ikaba imaze kuhagira abanyamuryango 100.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE