2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RDB yakoresheje ibirori byo gushaka inkunga yo kwagura Pariki y’iburunga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 07:01:58

 
Share on:
 
Yasuwe:209
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere “RDB” cyateguye ibirori byo gusangira “Gala Dinner” mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije ariko cyane cyane kwagura aho ingagi ziba muri Pariki y’ibirunga.

JPEG - 273.5 kb
The Ben ubwo yasusurutsaga abitabiriye ibirori byo gukusanya inkunga yo kwagura aho ingagi ziba (Foto Bugingo F)

Ibi birori byabereye muri Kigali Cenvention Centre ni kimwe mu bikorwa bibanziriza umunsi wo kwita izina abana b’ingagi uzaba tariki 01 Nzeri 2017. Umuhanzi uba muri USA, Mugisha Benjamin “The Ben” afatanyije n’itsinda ry’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo ni bo basusurukije ibi birori byari byitabiriwe n’abantu basanzwe bakurikiranira hafi ibyo kubungabunga ibidukikije ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta.

JPEG - 81.2 kb
Bamwe mu bitabiriye ibirori bibanzirira umuhango wo Kwita izina (Foto Bugingo F.)

Mu gukusanya inkunga yo kwagura aho ingagi ziba, habaye ibisa nk’icyamunara aho hagaragazwaga igikoresho cyangwa ahantu nyaburanga abantu bashobora kujya nyuma abantu bagapiganwa. Muri ibi byapiganiwe, hari uwemeye gutanga amadolari y’Amerika ibihumbi 4 kugira ngo azarare muri Bisate Lodge naho undi yishyura amadolari 1300 kugira ngo azarare muri Songa Lodge. Hari n’uwemeye kwishyura amadolari 2500 ku itike y’indege ya RwandAir yo kuva mu Rwanda ujya mu Bwongereza.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yashimiye abitabiriye ibi birori bose anagaruka mu gikorwa barimo gutegura cyo kwita izina abana b’ingagi abashimira uburyo bakomeje kubafasha.

Kariza Belise, umuyobozi muri RDB ushinzwe Ubukerarugendo na we yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anavuga ko nta mafaranga baba biyemeje ko bagomba kubona kuko iki gikorwa abantu babikora ku bushake bitanze kugira batange umusanzu ku kubungabunga ibidukikije.

Umwaka ushize muri 2016, RDB yari yatumiye umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid haboneka miliyoni zigera kuri 29 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mwaka kwinjira mu gitaramo byari amadolari 120 naho itsinda ry’abantu 10 bagatanga amadolari 1000. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu basaga 500.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE