2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports yasoje nabi urugendo rwo kuzengurutsa igikombe mu Majyepfo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 06:54:04

 
Share on:
 
Yasuwe:284
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Rayon Sports yasoje urugendo rwo kuzengurutsa igikombe cya shampiyona mu Ntara y’Amajyepfo itsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1.
Ni urugendo rwatangiye ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017 ruhera mu karere ka Muhanga aho Rayon Sports yatsinze AS Muhanga ibitego 6-0 bya Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Nova Bayama na Tidiane Kone.

JPEG - 269.4 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports bakoreye umuganda i Nyanza basura n’ingoro ndangamurage mu Rukali mbere yo kwerekeza i Huye gukina n’Amagaju FC

Ku wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2017, abakinnyi ba Rayon Sports bazindutse bakorana umuganda n’abaturage b’Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bahava bajya gusura Ingoro y’amateka yo mu Rukali
Uyu muganda washimishije abaturage b’i Nyanza babwiye Imvaho Nshya ko biteye ishema kubona bafatanya umuganda n’abakinnyi babo basaba ahubwo ko byajya bikorwa buri gihe bigaha isomo urubyiruko kugira ngo rujye rwitabira umuganda ku bwinshi.

Nyuma yo kuva i Nyanza, abakinnyi ba Rayon Sports bagiye mu mukino wa gicuti wabahuje n’Amagaju FC ubera kuri Sitade ya Huye.
Rayon Sports ni yo yatangiye igaragaza ko imaze kumenyerana nyuma y’ibyumweru bitatu bakorana imyitozo. Iyi kipe yaje gufungura izamu ku munota wa 12 ku gitego cya Manishimwe Djabel.

Amagaju yaje kuza kwivugurura mu gice cya kabiri ahanini abikesha imbaraga z’umukinnyi mushya wo hagati Ndikumana Tresor unakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi. Muri iki gice cya kabiri Amagaju yaje kubona ibitego bibiri bya Habimana Papy Hassan na Amani Mugisho.

Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier agaragaza ko ikipe ye yazize umunaniro no kubura abakinnyi biganjemo abavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi bakiri mu kiruhuko.

Karekezi yanahumurije abakunzi ba Rayon Sports ko ikipe yabo izaba ikomeye. Ati “Twe turimo tureba abakinnyi tuzifashisha muri shampiyona. Iyi mikino iri kunyereka abakinnyi ngomba gukinisha niba uri umwataka ukarata ibitego byinshi ubwo ntuzaza mu bafite umwanya iwacu”.

Umutoza w’Amagaju FC, Nduwimana Pablo agaragaza ko gutsinda Rayon Sports bitumye bazamura icyizere n’ubwo ariko aburira abakinnyi be abasaba kwirinda kwirara. Ati ’’Gutsinda mu mikino ibanziriza shampiyona bigusaba kongera imbaraga kuko uba umaze kumenyereza abantu gutsinda. Rero bigusaba gushyiramo imbaraga nyinshi’’.

Nyuma yo gusabana n’abakunzi ba Rayon Sports bo mu Majyepfo bari mu itsinda rya ’’Les bleus du Sud’’, ikipe ya Rayon Sports ikaba yaragarutse i Kigali aho ikomeje kwitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Villa SC yo muri Uganda tariki 02 Nzeri 2017.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE