2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha barashima uko bakiriwe mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 06:44:51

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha mu Rwanda barashima Abanyarwanda uburyo bagira uruhare mu kwakira neza abanyamahanga babagenderera mu buzima busanzwe by’umwihariko uko babigaragaje kuri iyi nshuro ya 20 y’imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali.

JPEG - 351.8 kb
Abanyarwanda barashimirwa uburyo bakira ababagana (Foto James)

Mouhamudou Ally Hussein witabiriye aturutse muri Misiri, yatangarije Imvaho Nshya ko ari ubwa gatatu yitabira imurikagurisha mu Rwanda, ariko amaze kubona ko Abanyarwanda bafite umwihariko mu kwakira abashyitsi babagana kuko nta we uhagera ngo ntiyifuze kuhagaruka, akaba ari na yo mpamvu yatumye yitabira izo nshuro zose.

Undi wishimiye uburyo yakiriwe muri iryo murikagurisha ni Onyango James wavuye Uganda, avuga ko n’ibindi bihugu bikwiye kwigira ku Rwanda uburyo rwakira abarugenderera, akavuga ko ari inshuro ye ya mbere ariko mu byo ateganya harimo no kuzaza kuhakorera ibikorwa bye kuko usibye umutima mwiza uranga Abanyarwanda hari n’umutekano usesuye utuma abashoramari bakora neza.

Hessein Hassan wo mu Misiri atangaza ko imyitwarire yasanze mu Rwanda haba ku bitabiriye imurikagurisha uburyo babafasha kumurika, ndetse n’abaza gusura imurikagurisha uburyo baza babagana usanga ari umuco mwiza utaboneka ahandi hose agasaba ko n’abandi banyamahanga babigiraho kugira ngo Afurika ikomeze kwiyubaka mu iterambere rijyanye no guhahirana.

Avuga ko hari ibyo Abanyarwanda babigiraho bijyanye n’ikoranabuhanga mu bikorwa byabo, ariko n’abanyamahanga bazataha bafite ibyo bigiye ku banyarwanda bijyanye no kubaha umuntu wese ubagenderera kandi bakamuha agaciro. Ashima kandi ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera, PSF, MINEACOM, n’izindi nzego nkuru z’igihugu uburyo zikomeza kubakira zikanashishikariza Abanyarwanda guhora bazirikana icyabateza imbere.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, PSF, Gasamagera Benjamin, ubwo bafunguraga imurikagurisha yagaragaje ko u Rwanda hari aho rugeze mu gutegura imurikagurisha neza no mu migendekere myiza yaryo, ashima urwego abacuruzi b’Abanyarwanda bamaze kugeraho kandi abasaba gukorana neza na bagenzi babo kugira ngo bagende biyubaka.

Imurikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 20 rikaba ryarazanye umwihariko udasanzwe mu bijyanye n’ubwitabire bw’ibihugu ndetse n’inyubako ziciriritse kandi zigezweho zishishikarizwa Abanyarwanda kuzitabira.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE