2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuganura ni ipfundo rikomeye ry’umuryango-Uwacu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 06:14:46

 
Share on:
 
Yasuwe:206
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, avuga ko mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi w’umuganura bakwiye kwibuka ko ubusabane busigasiye ipfundo rikomeye ry’abagize umuryango.

JPEG - 300.7 kb
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aha abana amata ku munsi w’Umuganura (Foto Mutungirehe S.)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 27 Kanama 2017 mu karere ka Nyanza, ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura, aha i Nyanza hakaba hafatwa nko ku gicumbi cy’umuco w’Abanyarwanda.

Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati “Nagira ngo nibutse ko kwizihiza umuganura mu muryango, hagati y’ababyeyi n’abana, ari uburyo bwo gushimangira ubumwe bw’abawugize, ubusabane hagati yabo ndetse bikaba n’umwanya wo kuzirikana inshingano zo kubyara no kurera neza abana babyaye, hanyuma abamaze kubyiruka muri bo bagakora uko bashoboye, mu mbaraga bafite kugira ngo bazikoreshe biteze imbere n’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”

Ku ruhande rw’abayobozi, Minisitiri Uwacu yavuze ko umuganura ari umwanya wo gufatanyiriza hamwe n’abo bayobora kwishimira ibyagezweho no kubaka imikoranire myiza hagati yabo. Yavuze ko umuganura w’uyu mwaka ufite umwihariko baganura ubuyobozi bwiza bishyiriyeho ubwo bitoreraga ku bw’iganze Perezida Paul Kagame.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yagaragaje isura y’imizamukire no kwigira by’ako karere mu mwaka wa 2017. Umusaruro w’ibigori warazamutse n’ibishyimbo, umuceri ugera kuri toni 6000, umukamo w’inka na wo ukaba ubu ugeze kuri litiro miliyoni 5 muri 2017.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukakalisa Eugenie, umupfakazi uvuka mu karere ka Nyanza, ku rugendo rwo kwikura mu bukene yanyuzemo, yavuze ko yahoze ari umugore w’umukene, atunzwe no guca inshuro ari uko ahingiye abandi.

Abikesheje kumva no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kwibumbira hamwe, yahawe amahugurwa yo guhinga kijyambere no gukora amakara mu bishingwe, ajya no kubyigisha abandi bagore bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ubu akaba ari umugore w’intangarugero wigejeje kuri byinshi.

Ati “Nubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu n’igice, naguze inka y’ibihumbi 250, nabashije gutera urutoki rwa kijyambere, insina 360. Ubu ndi umugore utakirangwa n’ubukene, mbasha kwigurira mituweli, mbasha gutunga abana banjye ku bw’inyigisho nziza nahawe na Leta y’Ubumwe.”

Gendahayo Alexis ukiri urubyiruko, yavuze ko amaze gusoza amashuri yisumbuye yatekerezaga ko azahita abona akazi ka Leta ariko akaza gusanga na we ubwe agomba gukura amaboko mu mifuka. Yatangiye kwikorera abifashijwemo no kugana ibigo by’imari nka SACCO, ubu akaba ateganya gukomeza amashuri ya kaminuza yirihirira.

Kimwe mu byarangaga umunsi w’umuganura mu bihe by’umuco wo hambere, birimo no kuremera abatarabashije kweza, bikaba ari na kimwe mu byakozwe haremerwa abatishoboye muri Girinka no muri mituweli.

Umuganura w’uyu mwaka waranzwe kandi n’umuhango wo kumurika inka zo mu bwoko bw’Inyambo no kuzinikiza, baha abana amata no gusabana. Insanganyamatsiko y’umuganura w’uyu mwaka yagiragara iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE