2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu myaka 7 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi-REG

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-28 06:09:14

 
Share on:
 
Yasuwe:48
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Ikigo cy’ingufu mu Rwanda (REG), Ron Weiss, yatangaje iki kigo gifite gahunda ko mu myaka irindwi iri imbere ya manda ya Perezida Paul Kagame, Abanyarwanda bose bazaba batuye mu ngo zifite amashanyarazi, mu gihe by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali mu myaka ibiri abahatuye bazaba 100% bafite amashanyarazi.

JPEG - 306.1 kb
Umuyobozi Mukuru wa REG ari kumwe n’abandi bakozi barimo gutanga amashanyarazi mu mudugugu wa Rugendabari, aho yavuze ko mu myaka 7 Abanyarwanda bose bazaba batuye mu nzu zifite amashanyarazi (Foto Mutungirehe S.)

Ron Weiss yabitangaje ejo hashize, tariki ya 26 Kanama 2017 ubwo ubuyobozi bw’ikigo REG n’abakozi bacyo bakorera mu mujyi wa Kigali bitabiraga umuganda rusange w’uku kwezi, bakageza umuriro w’amashanyarazi ku nzu 40 ziherereye mu murenge wa Mageragere, mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari, inzu zizatuzwamo imiryango y’abatishoboye bo mu karere ka Nyarugenge.

Weiss yavuze ko gahunda REG gifite ari uko mu myaka irindwi iri imbere ya manda ya Perezida Paul Kagame Abanyarwanda bose bazaba batuye mu ngo zifite amashanyarazi, by’umwihariko bitangiriye mu batuye mu mijyi irimo n’uwa Kigali urimo.

Ati “Muri iyi myaka irindwi REG ifite gahunda ko izaha Abanyarwanda bose amashanyarazi. Kigali nk’Umujyi mwiza mu Rwanda uzaba uwa mbere, tugiye kwiga uko twaha abawutuye bose amashanyarazi mu myaka ibiri.” Ubu ngo abafite amashanyarazi muri Kigali bangana na 90%.

Ron Weiss yasobanuye ko mu mezi atatu ashize atangiye inshingano zo kugeza ingufu ku Banyarwanda, yigiye byinshi ku Banyarwanda birimo uko bafatanya muri gahunda z’igihugu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yavuze ko iruhande rw’izo nzu zahawe amashanyarazi hari n’ibindi bikorwa by’inzu byubatswe nk’amashuri, ibiro by’Akagali, ivuriro ry’ingoboka n’isoko n’ikibuga cyo gufasha mu myidagaduro.

Inzu 10 zahawe amashanyarazi zubatswe mu buryo imwe izatuzwamo imiryango ine, gahunda ikomeje y’Umujyi wa Kigali mu midugudu y’icyitegererezo iteganya ko hagiye kujya hubakwa inzu zigerekeranye mu rwego rwo kurondereza ubutaka n’imiturire igezweho.

Igikorwa cyo gutanga ayo mashanyarazi cyabariwe agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda naho umuganda ubarirwa muri miliyoni 5.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE