2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburasirazuba:Abayobozi bibukijwe ko kunoza imikoranire bizabafasha kwesa imihigo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 14:32:43

 
Share on:
 
Yasuwe:87
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi b’uturere tugize intara y’Uburasirazuba baributswa kunoza imikoranire hagati yabo n’izindi nzego zitandukanye, kuko ari bwo buryo bwabafasha kwesa imihigo uturere bayobora twahize. Ibi byagarutsweho mu nama igamije kunoza no gufata ingamba ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2017/2018, yabereye ku biro by’intara mu karere ka Rwamagana.

JPEG - 252.4 kb
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama igamije kunoza imikoranire y’inzego zitandukanye (Foto Hakizimana Y)

Umuyoboyozi w’intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith, yagize ati “Gukora cyane cyane ukorera ku mihigo ni uguhozaho, hari aho byagiye bigaragara ko wenda inzego zitahuje neza amakuru ku buryo zigira amakuru asa cyangwa ngo ziyahane ku gihe bigatuma bidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Aha rero ni uguhozaho kugira ngo abantu bajye baganira kenshi bahane amakuru kenshi, kugira ngo n’aho ibibazo biri kuko ubusanzwe kuvuka kw’ibibazo si igitangaza ariko ahubwo mubikemuye ryari, mubikemuye mute, mubikemuriye mu ruhe rubuga.”

Hari imihigo yagiye igaragazwa ko hari ubwo itagezweho ku kigero yari yitezwe bitewe no kutagira imikoranire myiza, cyangwa se guhuza amakuru ku gihe, ababishinzwe bagafatira ingamba hamwe, imwe muri yo mihigo ikaba yaragarutsweho muri iyi nama.

Nk’umuhigo wo gusakaza amashanyarazi akomoka ku izuba, aho usanga imibare yatanzwe n’uturere itangana n’iyatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, REG, kuko ngo bo batanga imibare y’ibigo bike bitanga amashanyarazi nyamara mu turere hakorera ibigo byinshi.

Ibi byagaragajwe n’uwari uhagarariye Minisiteri y’imari n’igenamigambi aho yasabye inzego zose guhuza amakuru kandi bagakorera hamwe.

Umuhigo wo gutera amashyamba uri kuri 5% gusa mu ntara y’ Uburasirazuba nk’uko byatangajwe na Guverineri Kazaire, nyamara ngo Leta y’u Rwanda itanga amafaranga menshi mu gutera amashyamba akanaterwa ariko ntagire gikurikirana, hakaba ubwo udashobora kubaza amashyamba yatewe mu myaka ibiri ishize ngo uyabone kandi yaratwaye amafaranga menshi.

Kudahuza amakuru no gukorera hamwe kugira ngo imisoro yinjizwa n’uturere yiyongere, nabyo ngo byatumye imisoro y’uturere igabanyuka bitewe n’intego bari bihaye, aho usanga hari ibishanga n’ubutaka budasoreshwa cyangwa se budafite ibyangombwa bituma batangira gusora, ibi nk’uko bigaragazwa n’imwe muri sosiyete zishinzwe gukusanya amahoro y’uturere, bamwe mu bayobozi bayo mu ntara y’Uburasirazuba bemeza ko hari inzuri zidasora kuko zitabaruwe ngo hamenyekane umubare wazo ndetse zinatangire gusoreshwa, aho ni nko mu turere twa Nyagatare, Gatsibo Kayonza na Kirehe.

N’ubwo hari imihigo minini kandi ifitiye akamaro abaturage itaragiye ikorwa neza, hari aho ubufatanye no gukorera hamwe bwatanze umusaruro, hatanzwe urugero mu gihe cyo kurwanya amapfa yari yugarije intara y’Uburasirazuba mu myaka ibiri ishize, Nkongwa yateye mu bihingwa ndetse n’uburenge bwari bwibasiye amatungo, ibi byose kuko habonetse ubufatanye bw’inzego zitandukanye byarakemutse.
Hashimwe cyane uruhare ingabo z’igihugu zagaragaje zifatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibi bibazo byose bitewe n’imikorere, imikoranire no guhanahana amakuru byose byakorewe igihe.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE