2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Leta ishyize imbere imisaranganyirize y’ubukungu mu Banyarwanda-Munyeshyaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 14:23:41

 
Share on:
 
Yasuwe:114
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere rusange ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Munyeshaka, avuga ko igishyizwe imbere ari iterambere rishingiye ku bukungu busaranganyijwe mu baturage.

JPEG - 232.4 kb
Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere rusange muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Vincent Munyeshaka yavuze ko ubuyobozi buhari bugamije iterambere ry’umuturage, ati “Hirya no hino mu turere hakozwe ibikorwa binyuranye, amasoko y’ubuhahirane n’ibindi bihugu yarubatswe nka Karongi, Burera, Rubavu na Rusizi, imihanda ya kaburimbo irakorwa kimwe n’imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Izi gahunda zijyana na gahunda zindi nka Girinka, guhuza ubutaka, ifumbire n’imbuto y’indobanure, gahunda yo kuhira, byose bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.”

Munyeshyaka yishimira ko nta na rimwe ubukungu bw’u Rwanda bwigeze buzamuka munsi ya 6%, ati ”Ibi byerekana ko ubukungu buzamuka, kugeza ubu u Rwanda mu bukungu busaranganyijwe hagati mu baturage kuri 0.449, iki gipimo kiva kuri 1 kigana kuri 0, turi munsi ya 1/2 tugana kuri 0, ibi bijyana no kuba mu gihe cy’imyaka 7 ubukene bwaravuye kuri 45% bukagera kuri 39% muri 2017. Ibi byose byerekana uruhare rwa Leta mu gutuma ubusumbane hagati y’abakire n’abakene bugabanuka hagamijwe ko iterambere rikomeza kugera kuri bose.”

Asaba uturere kurushaho kubyaza umusaruro umutungo watwo dufite, ati “Buri karere gafite umwihariko ushingiye ku mutungo wako, nka Rutsiro buri murenge wayo wose mu mirenge 14 iyigize irimo amabuye y’agaciro, no mu tundi bose bakoze ku buryo babyaza umusaruro imitungo iri mu turere byatuma ubukungu burushaho kuzamuka, kuko nk’iyo urebye n’imisoreshereze mu turere iri ku gipimo cya 16%.

Ndashishikariza n’abikorera gukomeza kugira uruhare mu gushyiraho serivisi zinyuranye zaba iz’amahoteli n’izindi kugira ngo abantu ibyo bakwifuza mu Mujyi wa Kigali babibone hafi y’aho bari, binatume bahaguma ari nako bahateza imbere.”
Munyeshyaka anasanga hari ibigisabwa mu rwego rw’imari kugira ngo rukomeze kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Ati ”Kugeza ubu uru rwego usanga rutanga inguzanyo akenshi zinishyurwa mu gihe gito ku nyungu iri hejuru, turatekereza uko n’uturere mu rwego rwo kutwongerera ubushobozi twajya dufata inguzanyo ku isoko ry’imari n’imigabane zishyurwa mu gihe kirekire ku nyungu nto, ibi nibijyana n’ingengo y’imari dusanzwe tugenerwa kimwe n’amafaranga dukomora ku mitungo yatwo, turizera ko bizarushaho kwihutisha iterambere.”

Guha ingufu inzego z’ibanze binyuze mu kuzongerera ubushobozi biri mu bindi uyu munyamabanga wa Leta asanga bizagira uruhare mu kwihutisha iterambere. Ati ”Kugeza ubu Utugari dufite abakozi babiri, iyo urebye uturere kugera ku mirenge hari ubushobozi mu rwego rwo kwegereza inzego z’ibanze abaturage, turateganya kugabanya ubushobozi bw’Imirenge bukanamanurwa mu tugari tugahabwa abakozi n’ingengo y’imari idushoboza kugira uruhare mu iterambere.”

Vincent Munyeshyaka asaba inzego z’ibanze kuzirikana no guharanira iteka kurangwa n’imiyoborere igamije iterambere, aho yagize ati ”Iyo umukozi, umuyobozi, yitaye ku muturage, akarazwa ishinga n’iterambere rye, igihugu gitera imbere kuko iterambere ry’umuturage ni na ryo ry’igihugu. Ndabasaba guhoza inyungu z’umuturage imbere ari nako banongera umutungo uhari.”

Yongeraho ko anashimishwa n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati ”Nshimishwa n’ubuyobozi bwiza dufite, bimpa icyizere cy’iterambere rirushijeho ejo hazaza kuko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu byari bigoye kubona ishusho yarwo hagati ya 94 na 95 ariko kubera amahitamo y’Abanyarwanda bahisemo kuba umwe bakarangamira iterambere bashyize hamwe, politiki irebera ibintu hamwe kandi mu bwumvikane ni umwihariko w’u Rwanda, ni na byo musingi w’ibyagezweho n’ibigikomeza.”

Iyo urebye imbaraga Leta ikomeje gushyira mu mpinduka nziza ziharanira ko imibereho y’umuturage ikomeza kuba myiza binyuze muri za gahunda zinyuranye z’iterambere bitanga icyizere cy’uko mu myaka 7 iri imbere Abanyarwanda biteze iterambere ryo ku rwego rwo hejuru.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE