2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo:Inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa ziyemeje kunoza imikoranire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 13:34:57

 
Share on:
 
Yasuwe:17
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu bahabwaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa, inzego z’umutekano, iz’ubutabera n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu mirenge itanu y’akarere ka Gatsibo, ziyemeje kugirana ubufatanye bwa hafi mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rigikorerwa mu ngo.

JPEG - 213.2 kb
Biyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa (Foto Hitimana S)

Abitabiriye ibi biganiro bunguranye ibitekerezo ku buryo barushaho gufatanya mu kazi kabo ka buri munsi, bakarinda abaturage ihohoterwa.

Aya mahugurwa agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango, yateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa AEE binyuze mu mushinga CAVAP. Abahuguwe ni abahagarariye inzego zisanzwe zifite aho zihuriye n’iki kibazo.

Aba barimo abayobozi ba Polisi mu mirenge n’abahagarariye urwego rwa Dasso, abayobozi b’imirenge itanu AEE ikoreramo, n’umuyobozi w’urukiko rwa Kiramuruzi.
Mu biganiro bagiranye bumvikanye ku buryo bunoze bwo gukora akazi basanzwe bahuriyeho. Uwitonze Safi Alfred, umuyobozi w’umushinga CAVAP yagize ati “Urugendo rutangirira mu bukangurambaga abaturage bigishwa kutabangamirana, ahagaragaye ikibazo hakaba imikoranire myiza n’ubugenzacyaha, ukageza mu nkiko ubutabera bugatangwa ku wahohotewe. Imbaraga nyinshi zizashyirwa mu kwigisha, hakumirwa ihohoterwa, kuko twifuza umuryango ubayeho mu ituze.”

Asoza aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene, yasabye abayitabiriye kutayagira amasigaracyicaro.

Ati “Mpamya ko amahugurwa mwahawe ari ingirakamaro. Muhe agaciro uyu mwanya n’ibiba byatanzwe ngo muhugurwe, maze mugende mukorere umuturage nk’abikorera. Mugire imikoranire ya hafi, mwuzuzanye muhane amakuru.”
Yakomeje agira ati “Ariko hanakwiye uburyo bw’isuzumamikorere mukazamenya niba ibyo muba mwaravugiye aha byarashyizwe mu bikorwa. Ibi bituma igihe mwongeye guhura muvuga muti cya gihe ikibazo cyari kuri uru rwego, ubu kigeze aha.”

Kugeza ubu mu karere ka Gatsibo kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, haracyagaragara ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu miryango. Ku isonga hakaza irikorerwa abana n’abagore, amahugurwa nk’aya akaba ategerejweho gukomeza kongera imbaraga mu guhangana n’iki kibazo.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE