2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Angola: MPLA ni yo yatsinze amatora ya Perezida kuri 64%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 12:28:02

 
Share on:
 
Yasuwe:194
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Muri Angola, komisiyo y’amatora yigenga yatangaje ko umutwe wa politiki umaze imyaka irenga 40 uri ku butegetsi MPLA ari wo watsinze amatora ku rugero rwa 64%. João Lourenço wari Minisitiri w’ingabo ni we Perezida usimbuye José Edouardo dos Santos wayoboye Angola mu gihe cy’imyaka 38 yose.

JPEG - 191.4 kb
Joao Lourenço Perezida mushya wa Angola

Ni ibyavuye mu matora abaturage miliyoni 9 zirengaho gato bazindukiyemo kwitorera intumwa za rubanda ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Itegeko ry’iki gihugu cya Angola rivuga ko ishyaka ritsinze rikagira amajwi ya mbere ari ryo ritanga Perezida uzayobora igihugu. Agashya kari muri aya matora yo muri Angola ni uko nyuma y’imyaka 38 umukuru w’igihugu ahindutse dore ko Edouardo dos Santos ari we wari umazeho icyo gihe cyose.

João Lourenço ni muntu ki?
Perezida mushya wa Angola João Lourenço yavutse mu 1954, avukira ahitwa Lobito mu burengerazuba bw’igihugu. Yigiye mu cyahoze ari Ubumwe bwa Repubulika z’Abasoviyete (URSS) mu 1974 ajya mu gisirikare yaje kuvamo afite ipeti rya Jenerali. Uyu mugabo nkuko bitangazwa na RFI, Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa, ari mu bantu bake barwaniye ubwigenga bwa Angola hamwe na Dos Santos asimbuye ku mwanya wa Perezida.

Mu 1984 Jaoa Lourenço yabaye Guverineri w’intara ya Moxico iherereye mu burasirazuba bwa Angola, nyuma yo gusezererwa mu ngabo z’igihugu agiye mu zabukuru. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, uyu mukuru w’igihugu mushya wa Angola ngo yakoranye bya hafi na Santos, mu ishyaka rya MPLA (Mouvement Populaire pour la Libération de l’Angola). Lourenço ngo yigeze kuba na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Angola.

Abazi neza amateka y’imikoranire ya Perezida Lourenço na Santos, bemeza ko mu myaka ya 1990 Perezida Edouardo yabanje kumuvana muri Guverinoma kuko ngo yari yatangiye kugaragara nk’ushaka kuzamusimbura ku butegetsi.

RFI iti «Nyuma gato ariko Perezida Santos yongeye kumugarura muri Guverinoma, ari na bwo yahise amugira Minisitiri w’ingabo z’igihugu ». Muri 2016, ngo ni bwo byagaragaye ko Santos yatangiye gutegura Joao kuzamusimbura ku ntebe y’umukuru w’igihugu, dore ko ari na bwo yamugize Visi Perezida w’umutwe wa politiki wa MPLA.

Ubwo muri Gashyantare ishyaka MPLA ryamuhisemo nk’umukandida uzarihagararira mu matora yabaye ku wa 23 Kanama 1017, João Lourenço yagize ati «Hashize igihe kinini nitegura uyu mwanya wo kuyobora Angola. Ndetse n’umutwe wa politiki wanjye waranteguye bihagije kuko ndi umurwanashyaka w’imyaka myinshi ». Yijeje abaturage b’iki gihugu ko azakora iyo bwabaga akazamura ubukungu bw’Angola bumaze imyaka itari mike buguye kandi iki gihugu gikungahaye kuri peteroli no ku mabuye y’agaciro.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bisanga bitazorohera Perezida mushya wa Angola gukora neza kandi uwo yasimbuye yarakoze nabi babana mu butegetsi mu myaka 38 yose Edouardo yamaze ari umukuru w’iki gihugu.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE