2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyarugenge: Abavanwa mu buzunguzayi bafashwa gucuruza nta kajagari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 12:07:13

 
Share on:
 
Yasuwe:204
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Muri gahunda Umujyi wa Kigali wafashe yo gukura abantu mu bucuruzi bwo mu kajagari, cyane abazwi nk’abazunguzayi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, kamwe mu turere dufite umubare munini w’abazunguzayi, avuga ko abareka ubwo bucuruzi bafashwa kujya mu masoko meza, bakasabwa gucuruza imbuto, imboga n’imyenda mu buryo butuma buri wese abona abaguzi benshi ku gicuruzwa kimwe yahisemo.

JPEG - 198.8 kb
Abayobozi batandukanye mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twawo n’inzego z’umutekano, basobanura imyanzuro yo guca burundu akajagari muri uwo mujyi (Foto Mutungirehe S.)

Yabitangaje mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’abayobozi b’Uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, ubwo hafatwaga umwanzuro wo guca burundu ubucuruzi bukozwe mu kajagari mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yasobanuye ko iyo abazunguzayi bavanywe mu bucuruzi bwo mu kajagari bashyirwa mu masoko y’ubuntu yubatswe hirya no hino muri buri karere k’umujyi ariko abahuriye mu isoko rimwe bagasabwa kongera kwirinda gucuruza mu kajagari, buri umwe agasabwa gucuruza ikintu kimwe kugira ngo abone abaguzi benshi n’inyungu.

Ati “Tujya guhitamo abazunguzayi uko bajya mu masoko, twabandikaga mu bitabo hakurikijwe ibyo bacuruza. Hari abo twashyize mu bacuruza imbuto hamwe n’imboga, abandi na bo bari basanzwe bacuruza ku duconsho, abandi na bo bajyanwa mu bacuruza imyenda.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricia, ashimangira ko bifasha n’abaguzi baje muri iryo soko.

Ati “Bigibwaho inama kandi na bo bakabyemera; abacuruza avoka bakajya hamwe, imineke,… nuza agura kandi ashaka kubona ibintu byinshi akabibona ahantu hamwe atiriwe azenguruka isoko ryose.”

Umujyi wa Kigali umaze kubaka amasoko 14 agenewe abakuwe mu bucuruzi bwo mu muhanda arimo abiri yo muri gare ya Nyabugogo, ku Kinamba, Gisimenti, Kimironko, Kacyiru, Gahanga n’ahandi ku bacuruzi bagera ku 7 000.

Mu gutanga ibibanza muri ayo masoko habanza kwitabwaho abari mu byiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe badafite ubushobozi bwo kwigurira ibibanza mu yandi masoko.

Polisi y’u Rwanda ni yo irimo kuyobora igikorwa cyo kubahiriza amabwiriza yo guca burundu ubucuruzi bukorwa mu kajagari mu Mujyi wa Kigali no kubahiriza amabwiriza y’isuku n’umutekano, yunganira ingufu z’izindi nzego z’umutekano zisanzwe zikora ako kazi zirimo n’urwego rwa DASSO.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE