2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyamategeko basanga Afurika idakwiye kwihebeshwa n’intambara

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 12:01:54

 
Share on:
 
Yasuwe:150
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mogoeng Mogoeng uyobora Urukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo ku ishema n’agaciro by’Umugabane w’Afurika. Yabigarutseho ubwo we n’abandi banyamategeko baturutse mu bihugu 15 basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, avuga ko Afurika idakwiye kwihebeshwa n’intambara zayishegeshe kuko hakiri icyizere.

JPEG - 267.1 kb
Mogoeng Mogoeng ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi aherekejwe n’abandi banyamategeko (Foto Niyonsenga S.)

Mogoeng Mogoeng wari uhagarariye iri tsinda ry’abanyamategeko yasobanuye ko kuba mu Rwanda harabaye Jenoside ariko ubu hakaba hari iterambere rikataje ari ikimenyetso ko umugabane w’Afurika udakwiye kwihebeshwa n’intambara zawushegeshe kuko hakiri icyizere.

Yagize ati "Urebye ibyabereye aha mu Rwanda, ukanareba ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza ihari, ukareba iterambere ry’indashyikirwa rimaze kugerwaho hano mu Rwanda, bihita bikwereka ko hari icyizere kuri Afurika yose,”
Akomeza agira ati “Turi mu mugabane washegeshwe n’ibibazo by’ubukoloni, ubusumbane n’intambara aho na n’ubu bimwe mu bihugu bigihanganye n’izo ntambara ariko uyu munsi u Rwanda ni icyitegererezo kuko rutwereka neza ko hakiri icyizere cy’uko abantu b’Afurika batapfiriye gushira. Ntiturakererwa kongera kugarura icyizere cy’ahazaza h’Afurika.”

Mogoeng Mogoeng yanaboneye gusaba ibihugu by’Afurika gufatira urugero ku ntambwe yatewe n’u Rwanda nk’igihugu cyabayemo jenoside ariko kuri ubu kikaba kirangwamo iterambere rigaragarira buri wese.

Ati "Nasaba ibihugu byose kwigira ku Rwanda nk’igihugu kidasanzwe cyashegeshwe na Jenoside ariko kigahitamo gukura isomo kuri ako kababaro kikaba ubu kimakaje uburinganire, kikimakaza imishinga myiza myinshi y’iterambere ridaheza umuntu n’umwe bitewe n’uko yaremwe."

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi rushinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 259.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE