2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abasoje kaminuza basabwe kwinjiza ku isoko ubumenyi bahawe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 11:48:54

 
Share on:
 
Yasuwe:122
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabwiye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi za kaminuza ko bategerejweho guhindura ibintu bakoresheje ubumenyi bahawe, abasaba kuzabukoresha bihangira imirimo izaha n’abandi akazi.

JPEG - 328.1 kb
Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi, aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase (Foto James R.)

Ibi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabivuze ejo hashize ku wa 25 Kanama 2017 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 4 ku banyeshuri 8 254 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Murekezi yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye gushima abasoje amasomo yabo, akabasaba kwinjira ku isoko ry’umurimo bakoresheje ubumenyi bahawe, bityo bakazaha n’abandi akazi.

Yagize ati “Mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame wantumye, arabibutsa ko ari mwe mizero y’igihugu, ni mwe bayobozi b’ejo hazaza, arabasaba guhora muri inyangamugayo muri byose, arabizeza inkunga yose muzifuza.”

Minisitiri w’Intebe yibukije abanyeshuri ko uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi uje ukurikira ubukwe Abanyarwanda bari bamazemo iminsi, bukaba bwarasojwe tariki ya 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga manda ye nshya.

Mu ijambo rye kandi, Murekezi yagarutse ku burezi bufite ireme kandi bujyanye n’isoko ry’uburezi kuko ari bwo bufasha ababuhawe kubona akazi muri Leta ndetse no kwihangira imirimo, kuko itangwa na Leta ari mike.

Yagize ati “Kugira ngo iterambere rigerweho ni ngombwa ko habaho umubare munini w’abafite ubumenyi n’ubumenyingiro, ibyo bizagerwaho biturutse ku burezi.” Yongeyeho ko Guverinoma y’u Rwanda izafatanya n’abantu bose kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze ritere imbere.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba, mu ijambo rye yibukije abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo yabo muri kaminuza y’u Rwanda, ko igihugu cyahisemo gutanga ubumenyi buganisha ku iterambere ry’ubukungu, bugamije gufasha ababuhawe kugira ubumenyi bubafasha kwihangira umurimo.

Ati “U Rwanda rwahisemo uburezi butanga ubumenyi buganisha ku iterambere ry’ubukungu, ni ngombwa ko ababuhawe babuganisha ku guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kwihangira imirimo izabafasha kugera ku iterambere bifuza.”

Ntwari Damas, umunyeshuri wavuze mu izina ry’abahawe impamyabumenyi, yavuze ko umusaruro ubonetse ugaragaza ko abanyeshuri bize neza uhereye mu mashuri abanza. Yagize ati “Iyo uhawe ubumenyi bufite ireme uhereye hasi, urabukurana kandi bukagufasha gukomeza gutera intera nziza no mu bindi byiciro by’amashuri.”
Mu izina ry’abandi banyeshuri yashimiye ababyeyi bakoze uko bashoboye bakababonera ibikoresho n’ibindi bikenerwa mu kwiga harimo n’amafaranga, none uyu umunsi intego yabo bakaba bayigezeho.

Impamyabumenyi zatanzwe ku nshuro ya 4 muri Kaminuza y’u Rwanda ni izahawe abasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree), icya gatatu cya kaminuza (Master’s) n’icyiciro gihanitse (PhD).

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE