2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Abagore bakora ubucuruzi buciriritse barishimira uruhare rwabo mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 14:20:53

 
Share on:
 
Yasuwe:59
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Mururu, Kamembe na Gihundwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, baravuga ko aho bageze mu kuzamura ingo zabo hashimishije, kandi baratangiriye ku dufaranga duke cyane.

JPEG - 324.3 kb
Aba bagore bahamya ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwazamuye ingo zabo (Foto Bahuwiyongera S)

Bamwe muri aba bagore bishimira ko ubu bamaze kugurira abagabo babo za moto bagakora ubumotari, abandi bakavuga ko bafashije abagabo babo kubaka inzu, hakaba n’abavuga ko baguze inka bakorora bakaba baha imiryango yabo amata, bagashima ubuyobozi bubashakira umutekano kugira ngo biteze imbere.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, aba bagore bavuze ko mu bihe bishize hari abahoraga bashwana n’abagabo babo bapfa ubukene bwari bwarashegeshe ingo, aho bakaga abagabo babo buri kantu kose abagabo na bo bakabona birambiranye bakabinuba bamwe bakavuga ko byari bigiye kubasenyera, ariko aho batangiriye ubu bucuruzi ingo zabo ngo zateye imbere ku buryo zubashywe n’abaturanyi.

Mukamusoni Béatha utuye mu kagari ka Kigarama, mu murenge wa Mururu, ni umwe muri aba bagore uvuga ko hari igihe bari mu bukene bukabije mu rugo ubwo yacuruzaga utunyanya tudafashe n’umugabo nta kazi kagaragara agira, ariko aho atangiriye ubu bucuruzi bamaze kwigurira moto, umugabo ashakishirizaho ibiteza imbere urugo.

Yagize ati “Twari mu bukene bukabije nyamara umugabo wanjye afite uruhushya rwo gutwara moto, ariko tudashobora kuyibona kuko nta kazi gafatika yari afite, nza kwigira inama yo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nkaba nshuruza amata n’amafi.

Byaje kumpira ngana Sacco naka inguzanyo kuko nabonaga ubucuruzi bugenda neza, tugura moto umugabo atangira kuyikoresha ibintu bitangira kugenda neza, ya moto tuza kuyishyura, turakomeza twembi turakora duhuriza hamwe, tuza no kubaka inzu nziza tubamo ku mudugudu, ubu tumeze neza, abana bariga neza na mituweli tuyitangira igihe, kandi nkomeje gukataza mu gushaka icyazamura umuryango wanjye.”

We na bagenzi be bavuga ko mbere batari bazi ko ubucuruzi nka buriya bwabaviramo inzira y’iterambere, bakanashima abagabo babo babashyigikira muri ubu bucuruzi, bakavuga ko bazakomeza kwiteza imbere igihe cyose bazaba bafite umutekano usesuye, kandi ngo no muri Kongo bakora neza nta kibazo.

Umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric, asaba abagore bakora ubucuruzi bose, baba aba bakora ubwambukiranya imipaka, baba n’abandi gukora kinyamwuga bagakora bagamije kwiteza imbere koko.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati “Turabasaba gukomereza aho bagakomeza kwiteza imbere n’abandi bakiri mu bukene bakabigana kugira ngo biteze imbere, kuko umutekano usesuye bakoreramo urahari, igihugu kirabashyigikiye, icyo basabwa gusa ni ukubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye bafite.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE