2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Imiryango 85 yahawe amatungo magufi azayifasha kwikura mu bukene

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 14:06:09

 
Share on:
 
Yasuwe:95
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abatishoboye 85 bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, bahawe amatungo magufi 85, muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere bazamura imibereho yabo.

JPEG - 362.9 kb
Bamwe mu baturage bashyikirijwe amatungo magufi azabafasha kwiteza imbere(Foto Iyaremye Y)

Aya matungo yatanzwe n’akarere ka Rubavu ku bufatanye na ‘Access Project’ arimo intama 75 n’ihene 10, akaba yaratanzwe mu rwego rwo gufasha aba baturage kwiteza imbere no kuzamura imirire yabo.

Abayahawe basabwe kuyifashisha mu kubona ifumbire yo kwifashisha bafumbira uturima tw’igikoni, kugira ngo babone imboga n’ibindi bintu byo kwifashisha bategura indyo yuzuye.

Mukeshimana Pacifique, umwe mu batishoboye bahawe amatungo, aganira n’Imvaho Nshya, yagize ati “Nishimiye iri tungo nahawe rigiye kumfasha kwikura mu bukene narimo bukabije, nari mfite akarima k’igikoni ariko bingoye kuba nabona ikintu cyo gushyiramo, ariko kuri ubu nzajya ngaburira ihene bampaye impe ifumbire yo kwifashisha mu karima k’igikoni.”

Uyu muturage na bagenzi be bavuga ko aya matungo bahawe bagiye kuyafata neza akagira aho abakura n’aho abageza, kandi ngo bagiye kuyifashisha mu rwego rwo kurandura imirire mibi ikunze kugaragara muri aka gace, ikaba yatuma abana bagira ikibazo cyo gukura nabi, bamwe bakagwingira.

Muvandimwe Eric Manasseh, umukozi uhagarariye umushinga ‘Acces Project’ mu karere ka Rubavu, avuga ko batekereje gutanga aya matungo mu rwego rwo gufasha imiryango ikennye kuba bakorora bakabona ifumbire, ndetse yanabyara bakaba bakwifashisha ubushobozi bubonetse mu rwego rwo kwikenura, akabasaba kuyafata neza.

Yagize ati “Aya matungo dukomeje kuyatanga mu karere hose mu rwego rwo gufasha batishoboye kwikura mu bukene barimo, aya matungo ni umuti wo kurandura ikibazo cy’ifumbire bakundaga kubura ngo bifashisha mu turima tw’igikoni bafite, basabwe kuyafata neza akabyara bakikenura, ndetse n’agafumbire bakabona kakabafasha mu kuzamura imirire yabo.”

Aya matungo aje asanga andi 95 yahawe abaturage batishoboye bo mu murenge wa Nyamyumba, aho basabwa kwirinda guhita bayagurisha, bayifashisha mu kwivana mu bukene, kandi ngo igikorwa nk’iki kizakomeza hitabwaho imiryango ikennye kurusha indi.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE