2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Isiraheli mu rugamba rwo kwambura ubwenegihugu abinjiye muri EI

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 09:17:44

 
Share on:
 
Yasuwe:369
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta ya Isiraheli yafashe icyemezo kidasubirwaho cyo kwambura ubwenegihugu abari abaturage bayo bagiye kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu EI (Etat islamique).

JPEG - 353.1 kb
Polisi ya Isiraheli ihora iri maso ku bwo gucunga umutekano dore ko iri mu bihugu bigira abanzi benshi

Abo bantu bagera kuri 20, nta bwo ari Abayisiraheli bafite inkomoko y’Abarabu bonyine nkuko byari bimenyerewe, ahubwo ngo harimo n’Abayahudi b’umwimerere.
Michel Paul, umunyamakuru ukorera Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) i Yeruzalemu, yatangaje ko bubaye ubwa mbere Isiraheli ikoze igikorwa nk’iki cyo kwambura ubwenegihugu abaturage bayo bamenyekanye ko bakorera imitwe y’iterabwoba.

Ati «Nubwo abiganje cyane kuri urwo rutonde rw’abakorera umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu ari Abisiraheli b’Abarabu, urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi rwavumbuye ko abantu 2 bagizwe n’umugore w’imyaka 28 y’amavuko n’umugabo w’imyaka 32 bavutse ari Abayahudi n’ubwo bavukiye mu cyahoze ari Ubumwe bwa Repubulika y’Abasoviyete. Amateka agaragaza ko aba bombi baje kwimuka batura muri Isiraheli bakiri abasore n’inkumi, uretse ko bahise baba abayoboke b’idini ya Isilamu».

RFI yemeza ko serivise y’iperereza ryo mu gihugu imbere ya Isiraheli izwi ku izina rya Shin Beth, ngo ni yo yahaye amakuru Serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Muri rusange, urwo rutonde ngo ruriho amazina y’Abisiraheli 20. Umwe mu bashinzwe iperereza yatangaje ko uwo mubare ari uw’Abayisiraheli bakorera Etat islamique yonyine.

Ati «Icyakora Shin Beth yigeze gutangaza ko Abisiraheli binjiye muri uyu mutwe w’iterabwoba bagera kuri 50. Ariko nyuma bamwe biciwe mu mirwano abandi batabwa muri yombi bagarutse gucengera hano mu gihugu».

Kugira ngo gahunda yo kwambura ubwenegihugu abo bisiraheli batannye igerweho, byabaye ngombwa ko Itegeko rivugururwa hagamijwe gusa ko abo banzi b’amahoro ya Isiraheli bakurwaho icyizere.

Ati « Gusa, inzira iracyari ndende kuko mbere y’uko icyemezo gishyirwa mu ngiro kizashyikirizwa Umushinjacyaha mukuru, kikagezwa kandi muri Minisiteri y’Ubutabera, nyuma kigashyikirizwa Abacamanza akaba ari bo bafata umwanzuro wanyuma.»

Abasesenguzi bo mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati basanga Isiraheli iki cyifuzo cya Leta ya Yeruzalemu cyo kwambura ubwenegihugu abaturage bayo binjiye mu iterabwoba, ari uburyo bugamije gukumira abashaka kujya muri urwo rugomo no guhana bihanukiriye nta kubabarira abari muri urwo rugomo.

Gutakaza ubwenegihugu bya burundu ni ikintu kibabaje nkuko abasesenguzi babigaragaza, kandi ngo bishobora guca intege urubyiruko rugenda rugana Iterabwoba ari rwinshi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE