2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kongo: Guverinoma irahakana ko itarangaranye abibasiwe n’ibiza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 08:52:56

 
Share on:
 
Yasuwe:361
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), irahakana ko itarangaranye abaturage bo mu gace ka Tara mu karere ka Ituri bibasiwe n’ibiza ku wa 16 Kanama byahitanye ubuzima bw’abantu bakabakaba 500.

JPEG - 249 kb
Lambert Mende umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo-Kinshasa (Foto Radio Okapi)

Ibi byatangajwe na Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Kongo-Kinshasa abeshyuza ibyavuzwe na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abagize sosiyete sivile bareze Guverinoma ko ngo yacecetse mu bibazo byinshi byibasiye abaturage bayo.

Yiregura ku byavuzwe n’abarwanya Leta ya Perezida Joseph Kabila ku wa 23 Kanama kuri Radio Okapi, Mende yagize ati «Mu masaha make yakurikiye ibiza byatewe n’imvura nyinshi yatumye inkangu zica abantu mu gace ka Tara, Guverineri w’iyo ntara nk’umuntu uhagarariye Guverinoma yahise ajya ahabereye ibyago guhumuriza abaturage no kwifatanya na bo muri byose.

Ikibabaje ni uko dutuye mu gihugu bamwe bumva ko ubuzima bwabo ari ukunenga no kuvuga nabi ubutegetsi no mu gihe nta kibi bwakoze ».

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa yakomeje asobanura ko intego yabo ari ugukora ibifitiye inyungu abaturage, ngo ntibashinzwe kunezeza abihaye ibyo kuvuga ubusa.

Yagize ati «Mushingira kuki muvuga ko Leta yatinze kugera ku baturage bayo bahuye n’ibiza mu gihe Guverineri uyihagarariye mu ntara n’abo bakorana barahise batabara bakimara kumva ko inkangu yagwiriye abahatuye? Mumenye ko kuvuga amagambo byoroha, ariko gukora ni byo bifite akamaro».

Radio Okapi ishami ry’i Kinshasa mu murwa mukuru wa DRC yemeza ko ku wa 22 Kanama 2017, Perezida Joseph Kabila ubwe yamenyesheje Guverinoma akaga abaturage b’ahitwa Tara muri Ituri bagize, ayisaba gukora ibishoboka ikabatabara igeza ku bakiriho ibikenewe ngo babeho neza.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kongo byatangaje ko abaturage 200 bahise bahasiga ubuzima abandi bagera ku 1500 baburirwa irengero.

Icyo sosiyete sivile ya Kongo ishingiraho irega Guverinoma kurangarana abaturage bo muri Ituri bishwe n’ibiza byo ku wa 16 Kanama 2017, ni uko Minisitiri w’intebe Bruno Tshibala ngo yatanze itangazo ryo guhumuriza abagize ibyago hashize iminsi itandatu yose bibaye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri iki kibazo, Me Albert Zamundu, Perezida w’umutwe wa politiki FPDC (Forces populaires pour la démocratie au Congo) ufite icyicaro gikuru i Bunia yagize ati «Kinshasa, urihe ko utagaragara muri iki gihe abana bawe bicwa n’ibiza?».

Aka karere ka Ituri ni ko kishwemo abasivile benshi guhera mu mwaka wa 2014, bakicwa n’imitwe y’inyeshyamba kimwe n’abo mu ntara ya Kasaï Central.
Guverinoma ya Kinshasa yagawe cyane n’amahanga ko abaturage bo muri izi ntara zombi bazize akarengane ku buryo hari n’abadatinye kuvuga ko ubutegetsi bwa DRC bwabigizemo uruhare.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE