2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports igiye kwiyereka abakunzi bayo mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 07:50:35

 
Share on:
 
Yasuwe:173
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uyu munsi
AS Muhanga-Rayon Sports (Muhanga-15h30)
Ejo, tariki 26-08-2017
Rayon Sports-Amagaju FC (Huye-15h30)

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2016 ndetse n’igikombe cya shampiyona umwaka wa 2016-2017. Mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2017-2018, iyi kipe igiye kwiyereka abakunzi bayo cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo ari naho iyi kipe yavukiye.

JPEG - 352.4 kb
Rayon Sports igiye kwereka abakunzi bayo mu Ntara y’Amajyepfo ibyo yagezeho mu mwaka w’imikino 2016-2017 birimo n’iki gikombe cya shampiyona yegukanye

Nk’uko tubikesha urubuga rw’iyi kipe ya Rayon Sports, uyu munsi tariki 25 Kanama 2017, Rayon Sports iraba iri mu karere ka Muhanga aho iri bukine umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Muhanga mu cyiciro cya kabiri. Umukino urabera kuri Sitade ya Muhanga, saa cyenda n’igice (15h30).

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, iyi kipe izakomereza i Nyanza aho bazifatanya n’abakunzi b’iyi kipe mu gikorwa cy’umuganda nyuma habeho umutambagiro uzahera i Nyanza kuva saa sita (12h00) ari naho iyi kipe yavukiye ukomeze werekeza i Huye aho uzasorezwa kuri Sitade Huye nyuma yo kuzenguruka Umujyi wa Huye.

Nyuma y’uwo mutambagiro hateganyijwe umukino uzahuza Rayon Sports n’Amagaju FC saa cyenda n’igice (15h30), kuri Sitade ya Huye nyuma hakaba ubusabane.
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwishimira uko umwaka wa 2016-2017 wagenze ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo kwitegura shampiyona 2017-2017 izatangira tariki 29 Nzeri 2017. Itsinda ry’abafana ryo mu Ntara y’Amajyepfo “Fan Club Les Bleus du Sud” ni ryo ryatekereje iki gikorwa aho bifuzaga gukomeza umuco watangiye wo kwishimira ibyagezweho no kwitegura neza umwaka w’imikino.

Bakaba banasaba abakunzi ba Rayon Sports bose batuye mu turere tw’Intara y’Amajyepfo no mu bindi bice byose by’igihugu babyifuza kuzitabira ibi birori.
Rayon Sports izakina na Villa yerekane abakinnyi bashya
Uretse imikino izabera mu Ntara y’Amajyepfo, iyi kipe ya Rayon Sports izakina umukino wa gicuti mpuzamahanga n’ikipe ya Villa SC yo muri Uganda tariki 02 Nzeri 2017. Villa SC ikaba yaramaze kwemeza ko izaza mu Rwanda tariki 31 Kanama 2017. Nyuma y’uyu mukino Rayon Sports ikaba izerekana abakinnyi bashya yaguze ndetse n’umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Rayon Sports ikaba yaramaze gutangaza abakinnyi 25 izakoresha mu mwaka w’imikino 2017-2018, ikaba inafite abatoza bashya bayobowe na Karekezi Olivier, Ndikumana Hamad Katauti na Lomami Marcel nk’abatoza bungirije ndetse n’umutoza w’Abanyezamu, Ikamba Mpinu Lems wakiniye u Rwanda yitwa Nkunzingoma Ramadhan.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE