2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaturiye Nyabarongo basabwe kwirinda kwegera inkengero zayo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 07:43:18

 
Share on:
 
Yasuwe:171
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yasabye abaturage batuye mu mirenge ya Mageragere na Rugarika ikora ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo kwirinda kuba intandaro yo gusagarirwa n’ingona zimaze iminsi zifata abaturage bagiye gushaka amazi muri uwo mugezi.

JPEG - 239.5 kb
Ahakunze kugaragara ingona ni ku mugezi wa Nyabarongo, hahuza Umurenge wa Rugarika na Mageregere hagati y’Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali

Yabitangaje ku wa 23 Kanama 2017 mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’aho hamaze iminsi humvikanye abaturage bageze kuri batatu bariwe n’ingona bagiye gushaka amazi kuri uwo mugezi yo gukoresha mu ngo.

Nyamulinda yavuze ko kugira ngo hirindwe burundu impanuka nk’izo, Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo gitanga amazi WASAC bagiye kugeza amazi meza ku baturage bakoreshaga amazi yo muri uwo mugezi ariko bakanirinda kuba nyirabayazana w’izo mpanuka.

Ati “Abaturage tugiye kubaha amazi; igikorwa cyo kubaha amazi kiri mu nzira kuko ikibazo gihari cyane cyane ni uko abaturage bajya gushaka amazi kuko hari abatayafite, noneho ingona zikabafata.

Ikirimo gukorwa ni ugukora ibishoboka byose; turimo gukorana na WASAC n’izindi nzego kugira ngo abaturage babone amazi ntibajye bavoma ariya mazi kuri Nyabarongo.”

Icyo umujyi wa Kigali usaba abo baturage ni ukwirinda kwikururira impanuka nk’izo.
Ati “Abaturage na bo hari igihe bafata ibyago nk’ibyo bazi ko ahantu nkaho hari ibibazo. Turasaba ko baba bihangana ntibafate izo ngorane kandi bazizi.”

Umwanzuro wo gusaba abaturiye Nyabarongo kutegera uwo mugezi uherutse kugarukwaho n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba kubuza abaturage kozongera kujya kuri Nyabarongo mu gihe hashakishwa uko ikibazo cy’amazi cyabonerwa umuti urambye, mu mirenge ya Rugarika ku ruhande rw’Intara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi na Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE