2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amahugurwa y’abayobozi afasha mu miyoborere myiza y’amashuri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 07:39:31

 
Share on:
 
Yasuwe:15
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Impuguke mu by’uburezi zemeza ko amahugurwa y’abayobozi afasha mu miyoborere myiza y’amashuri na yo igafasha mu mikorere myiza y’abarezi n’imyigire myiza y’abanyeshuri.

JPEG - 283.7 kb
Abayobozi ba VVOB, abakozi ba REB n’abayobozi b’amashuri bahuguwe bari bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga

Ibi ni ibyatangarijwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga VVOB uterwa inkunga n’igihugu cy’u Bubiligi, ukaba ufite inshingano zo guhugura abayobozi b’amashuri mu rwego rw’imiyoborere myiza mu rwego rw’uburezi.

Nk’uko byasobanuwe na Nzitabakuze Claudien, umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abarimu mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ngo imikorere myiza y’amashuri ituruka ku miyoborere myiza y’abarezi, akavuga ko uyu mushinga VVOB wafashije Minisiteri y’Uburezi mu guhugura abayobozi b’amashuri.

Yagize ati “Muri ayo mahugurwa abayobozi babashije kwigira ku bandi, abagaragaza imiyoborere myiza y’amashuri yabo bahanahana ubunararibonye n’abatarabigeraho, bityo bituma buri muyobozi yumva ko afite inshingano yo kuyobora neza abo ashinzwe.”

Avuga ko uyu mushinga wafashije kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri, ibyo ngo bigatanga icyizere cyo kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), cyane intego ya 4 irebana n’uburezi.

Uyu muyobozi muri REB ahuza amahugurwa y’abarimu n’iterambere ry’ireme ry’uburezi no kugera ku ntego z’iterambere rirambye, aho avuga ko guhugura abarezi bifasha mu miyoborere myiza y’abarimu, aba na bo bikabafasha mu mikorere myiza mu gutanga ubumenyi bwuzuye, ubu na bwo bugatuma habaho ireme ry’uburezi ari na ryo rizafasha kwesa umuhigo w’intego ya 4 mu ntego 17 zigize SDGs kuko izafasha kurandura ubukene binyuze mu bumenyi no kwihangira imirimo.

Amahugurwa y’abayobozi b’amashuri yatanze umusaruro ufatika
Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guhugura abayobozi b’amashuri, madamu Kabanda Chantal, avuga ko amahugurwa yakorewe abayobozi b’amashuri yatanze umusaruro mwiza kuko byatumye habaho kwita ku myigishirize y’abarezi n’imyigire y’abanyeshuri, gukorana neza hagati y’abarezi n’ababyeyi n’ibindi.

Kabanda avuga ko ibi bitari bisanzweho mu miyoborere y’amashuri, kuko wasangaga abayobozi b’amashuri ubwabo badafite ubumenyi buhagije bwo kuyobora abarezi, ahubwo imiyoborere yabo ikaba yanavamo amakimbirane hagati y’izo nzego zombi aho kuzuzanya.

Ati “Amahugurwa yahawe abayobozi bagera kuri 397 uyu mwaka ushize, hakaba hari gahunda yo guhugura abandi mu mwaka utaha wa 2018, aho abateganyijwe bose hamwe guhugurwa ari abayobozi b’amashuri 533.”

Umwe mu bahawe amahugurwa mu bayobozi b’amashuri, Habimana Yves yemeza ko hari icyo yamufashije mu mirimo yari asanzwemo yo kuyobora ikigo cy’ishuri.
Yagize ati “Tumaze guhugurirwa kuyobora amashuri, ni bwo nabonye ko hari ibyo ntakoraga neza, ni bwo nabonye amakosa amwe n’amwe nakoraga mu buyobozi, harimo gufata ibyemezo byihuse ntagishije inama, harimo gushyira amabwiriza atajyanye n’igihe no kutagenzura neza imyigishirize y’abarimu n’imyigire y’abanyeshuri.”

Guhugura abarezi bizafasha kugera kuri SDGs mu burezi
Umuyobozi wa VVOB, Dr Jef Peeraer, yagaragaje ubunararibonye bw’uyu muryango w’Ababiligi udaharanira inyungu, kuko umaze imyaka 35 ukorera mu bihugu bya Afurika muri gahunda y’imiyoborere myiza y’amashuri igamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ati “Mu myaka isaga 30 VVOB imaze ikorera mu bihugu binyuranye, ifite ubunararibonye bwo gufasha amashuri kugera ku ireme ry’uburezi hagamijwe intego z’iterambere rirambye.”

Avuga ko nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’abayobozi b’amashuri byagaragaye ko imiyoborere myiza y’amashuri yafasha kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa, bigizwemo uruhare n’abarezi, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE