2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imurikagurisha rigaragaza ubufatanye bwa Leta n’abikorera-Murekezi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 07:20:20

 
Share on:
 
Yasuwe:125
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, atangaza ko imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali ari umwanya mwiza wo guhaha ku Banyarwanda no kurebera hamwe aho politiki n’ingamba bya Leta bigenda bishyirwa mu bikorwa Leta ifatanyije n’abikorera.

JPEG - 292.1 kb
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase (ibumoso) asuhuza Minisitiri François Kanimba, hirya ni Chairman wa PSF Gasamagera Benjamin (Foto James R)

Ibi Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yabivuze ejo hashize ku wa 24 Kanama 2017 ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 20 ribera i Kigali. Yavuze ko imurikagurisha ari umwanya mwiza wo kureka ibikorwa byiza na serivisi bikigaragaza, Abanyarwanda bafite inganda bakerekana ibikorerwa mu Rwanda, n’abakora ibyerekeranye na serivisi bakerekana aho igihugu kigeze mu iterambere.

Yasabye Abanyarwanda baje kumurika kuzegera bagenzi babo bo mu mahanga bamurika bimwe kubigiraho byinshi ndetse n’udushya twinshi tugenda twigaragaza, abasaba kugira ishema ryo gukomeza gukora no gukoresha ibyo mu gihugu no kwereka ababagana ko bafite ubunararibonye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko imurikagurisha rije igihe cyiza kuko ribibutsa byinshi rikanategura ibindi byiza cyane kuko abaryitabiriye banagaragaye mu bukwe igihugu kimazemo iminsi bujyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu yaje kurangira Perezida Paul Kagame yegukanye intsinzi.

Yavuze ko Perezida Paul Kagame ashima Abanyarwanda n’abanyamahanga kubera urugendo bafatanyije kandi bazakomeza gufatanya muri iyi myaka 7 mu bikorwa by’ubucuruzi biteza u Rwanda imbere.

Murekezi yasezeranyije abaje kumurika ko ibyo bakora byose bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu, bushingiye ku miyoborere myiza, ishoramari ry’abikorera, imibereho myiza y’abaturage, ubumenyi n’umutungo kamere ugenda ubyazwa umusaruro.

Yashishikarije Abanyarwanda kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali ari benshi kandi bakaryigiramo byinshi bakanarihahiramo byinshi mu bicuruzwa bitandukanye byakorewe ku migabane y’isi cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Yasabye kandi kuzatanga serivisi nziza ku baje bagana u Rwanda baje kumurika no ku baje kureba ibikorerwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba, avuga ko imurikagurisha ari ishuri rikagaragaza politiki y’uburucuzi bw’igihugu, kandi ashima ko imurikagurisha mu Rwanda rimaze kuba ubukombe.

Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda Ruzibiza Steven, yavuze ko imurikagurisha mu Rwanda rigenda rikura kandi ko byerekana ko igihugu kigenda gitera imbere mu nzego zitandukanye nk’urw’ubucuruzi, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ibindi.

Avuga ko hatizihizwa imyaka 20 gusa imurikagurisha nk’iri ritangiye mu Rwanda, ahubwo ko ari igishushanyo cyerekana aho u Rwanda ruri, aho rugeze n’icyo rwitezweho mu rwego rw’ubucuruzi.

Yavuze ko Urugaga rw’abikorera rwafashije guhuza Abanyarwanda n’amahanga, iba inzira yerekana iby’u Rwanda mu bindi bihugu kuko hari amasosiyete yabashije kumurika agashora inganda mu Rwanda. Imurikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 20 ryitabiriwe n’ibihugu 20.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE