2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda na Liberia biyemeje kuzamura umusaruro uva mu misoro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 07:14:50

 
Share on:
 
Yasuwe:130
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi b’ibigo bifite mu nshingano imisoro n’amahoro muri Liberia hamwe n’u Rwanda, bavuga ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga ari ukunoza imikoranire igamije kuzamura imisoro n’amahoro, kuko basanga ifite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu.

JPEG - 231.9 kb
Abayobozi b’ibigo by’imisoro n’amahoro nyuma yo gusinya amasezerano, ibumoso ni Richard Tusabe na Eifrieda Stewart Pamba (Foto James R)

Ibyo umuyobozi w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Liberia Eifrieda Stewart Pamba na mugenzi we uyobora Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) mu Rwanda, Richard Tusabe, babivugiye ku cyicaro cya RRA, mu kiganiro bahaye itangazamakuru, nyuma yuko abo bayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibigo by’imisoro n’amahoro mu bihugu byombi.

Ku birebana n’ibikubiye muri ayo masezerano basinye, umuyobozi wa RRA avuga ko biyemeje gufatanya mu byerekeranye no guhererekanya amakuru no kubaka ubushobozi ku buryo buri kigo cyagira icyo cyakwigira ku kindi mu birebana go guteza imbere uburyo bw’imisoreshereze.

Ikindi ni uburyo bwo kwakira abasora, cyane ko nk’Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda hari intambwe kimaze gutera mu birebana no kwakira imisoro n’amahoro.
Richard Tusabe akomeza agira ati “Nk’ubu ibibazo byerekeranye no kurwanya abanyereza imisoro ni hamwe tugiye gufatanya gushyira imbaraga, kuko iyo urebye usanga ari ikibazo usanga henshi ku isi, maze tuzibe icyo cyuho.”

Komiseri mukuru w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Liberia, Stewart Pamba, asanga kuba barahisemo gusura u Rwanda no gufatanya na RRA, ari uko hari intambwe nziza bateye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro, ikindi kandi ngo ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane biri imbere muri gahunda yo koroshya ishoramari (Doing business).

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu kugeza ubu bikora neza mu mikorere y’ubucucuzi, twashatse no kuza kubigiraho byinshi kuko rwakoze byinshi mu gucunga no gukora neza amavugurura atandukanye, no kwirebera ibanga u Rwanda rwakoresheje mu guteza imbere no kongera umubare w’abasora bibwirije, icyakozwe mu guteza imbere imyumvire y’abasora binyuze mu bukangurambaga ku buryo byatumye abenshi muri bo bamenya ibyiza byo gutanga umusoro kuko ari bimwe mu biteza imbere igihugu n’abagituye.”

Itsinda ry’abayobozi bashinzwe iby’imisoro n’amahoro muri Liberia bari mu ruzinduko mu Rwanda bayobowe na Stewart ni batanu, mbere yuko basoza uruzinduko rwabo barateganya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE