2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 05:54:30

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku mugoroba wok u italiki ya 23 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Hiti mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSTAH).

Ni ku nshuro ya munani itsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize RWAFPU-VIII iyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyacu; aho yari kumwe n’abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

JPEG - 137.2 kb
Bamwe mu bapolisi 140 bagiye muri Haiti burira indege ya Loni

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege yavuze ko aba bapolisi 140 bazakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda(IPOs) bagera ku 9 bo bakaba bamazeyo umwaka umwe bakorayo akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti.

Iri tsinda rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 160 biteganyijwe ko rigera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama , ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

RNP

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE