2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rwamagana: Ikigo nderabuzima cyatashye inzu y’ababyeyi yujujwe n’asaga miliyoni 135

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-24 13:54:42

 
Share on:
 
Yasuwe:46
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cyitiriwe Padiri Tiziano giherereye mu murenge wa Munyaga ho mu karere ka Rwamagana bwatashye inzu y’ababyeyi (Maternity Ward) yubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’itsinda ry’Abataliyani, yuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 135.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Munyaga Sr Uwimbabazi Juliette Claire, yemeza ko iyi nzu yatashywe kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2017 ije kubunganira gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Ubusanzwe twari dufite ubushobozi bwo kwakira umubyeyi umwe ugiye kubyara ariko ubu tuzajya twakira ababyeyi batatu icyarimwe mu byumba bitatu bitandukanye. Ibi bizatuma turushaho gutanga serivisi nziza ku batugana kugira ngo twirinde impfu z’ababyeyi n’abana.”

Inzu y'ababyiyi yubakiwe Ikigo Nderabuzima cya Munyaga

Bamwe mu baturage bagana ikigo nderabuzima cya Munyaga bemza ko iyi nzu y’ababyeyi izabafasha cyane.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Abataliyani Claudio Fantini, yashimiye Leta y’ Rwandaa na Kiliziya babafashije mu bikorwa byose bagiye bakorera mu murenge wa Munyaga uko imyaka yagiye itambuka.

Dusabe Theophile ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ubuzimayijeje ubufatanye n’aba bafatanyabikorwa ndetse abizeza ko Leta izakomeza gufatanya nabo mu bikorwa by’ubuzima itanga abakozi mu bigo nderabuzima n’ahandi bakenewe no gutanga imodoka z’imbangukiragutabara (Ambulances).

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE