2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kung Fu: Ikipe y’u Rwanda izitabira irushanwa muri Tanzania

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-24 09:26:20

 
Share on:
 
Yasuwe:143
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu-Wushu mu Rwanda butangaza ko ikipe y’igihugu izitabira irushanwa mpuzamahanga i Dar es Salaam muri Tanzania.

JPEG - 322.4 kb
Uwiragiye Marc, Perezida wa RKWF uvuga ko batangiye kwitegura irushanwa ryo muri Tanzania

Iri rushanwa “Tanzania International Wushu Competitions 2017” rizaba tariki 15 kugeza 18 Nzeri 2017. Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu-Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc yatangarije Imvaho Nshya ko ku cyumweru tariki 20 Kanama 2017 batangiye imyiteguro aho bateganya kuzajyana abakinnyi 9 barimo 5 bakina mu bijyanye n’imirwano “ Sanda” n’abakinnyi 4 bakina ibijyanye n’imyiyereko “Taolu”. Aba bakinnyi akaba ari abahungu gusa.

Uwiragiye akaba avuga ko bazakora imyitozo kugeza tariki 10 Nzeri 2017 nyuma buke bafate urugendo kuko bazagenda n’imodoka bagereyo baruhuka batangire irushanwa tariki 15 Nzeri 2017 bamaze kuruhuka. Uwiragiye akaba avuga bafite intego yo kwitwara neza.

Abakinnyi bazitabira irushanwa

Aba bakinnyi ni Havugimana Emmanuel, Twizeyimana Thierry, Bizimana Gerald na Nshimiyimana Patric bakaba bazakina mu bijyanye no kwiyereka “Taolu”. Abandi bakinnyi ni Nshimiyimana Alex, Nzabonimana Elia, Tuyishimire Amuza, Gatsinzi Olivier na Habumugisha Emier bakaba bazakina mu bijyanye n’imirwano “Sanda”.

Iri rushanwa rikaba ari ku nshuro ya 4 rigiye kuba, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Tanzaniya, Salehe M. Mtaula akaba yaratangaje ko inshuro 3 zabanje iri rushanwa ryagenze neza n’ubu bakaba bizeye ko rizagenda neza.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE