2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Koperative 11 z’urubyiruko zafashijwe kumurika imirimo mishya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-24 09:21:51

 
Share on:
 
Yasuwe:106
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu babyiruka n’abarangiza kwiga binyuze muri gahunda ya “NEP Kora wigire”, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) yatangarije Imvaho Nshya ko yafashije urubyiruko rwibumbiye mu makoperative na kompanyi 11 kumenyekanisha ibikorwa bishya urubyiruko rugezeho mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 20 riri kubera i Gikondo.

JPEG - 177.2 kb
Kimwe mu bibanza Inama Nkuru y’Urubyiruko yafashijemo urubyiruko kumurikiramo ibyo bakora (Foto Gentil G)

Umukozi wa NYC, ushinzwe gahunda zo gufasha urubyiruko kwitabira amamurikagurisha atandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, Nishyirembere Donat, yavuze ko mu mihigo wa buri mwaka harimo ko bagomba gufasha koperative z’urubyiruko kwitabira imurikagurisha mu rwego rwo guteza imbere imirimo ihangwa n’urubyiruko mu kwikura mu bukene.

Ati “Abo dufitemo ubu ngubu bari mu nzego z’ibikorwa by’ubukorikori nk’imitako, abadoda imyenda; hari n’abakora mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi bakora keke, abatunganya imitobe y’imbuto, foromaje, abatunganya ubuki, hakaza n’abandi bakora ibiva mu mpu, inganda zikora ibikoresho byo mu ngo no mu nzu n’abandi batanga za serivisi zinyuranye.”

Yasobanuye ko kuri iyi gahunda urubyiruko rufashwa mu buryo bubiri, burimo kubashakira ibibanza no kubitunganya hakaba no kubafasha mu bwikorezi bw’ibyo bamurika.

Yakomeje avuga ko urubyiruko iyo rufashijwe muri ubwo buryo rugira ikintu gito narwo rusabwa ku ruhande rwabo mu imurikagurisha nk’iryo bakicumbikira.

Ati “Twebwe intego yacu iba ari ukugira ngo bahure na bagenzi babo bige ibicuruzwa byabo, babashe gutanga gahunda z’aho bakohereza ibicuruzwa, ariko babashe no guhanga udushya ku bicuruzwa byabo basanzwe bakora.”

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ivuga ko ifite umuhigo ko guhera ku rwego rw’ibanze rw’akagari, buri mwaka hagomba gushingwa koperative nshya ifite ibyangombwa by’ikigo gishinzwe amakoperatve mu Rwanda (RCA).

Kugeza ubu hari amakoperative na kompanyi bisaga 1 500 z’urubyiruko bishya muri uyu mwaka; urubyiruko rukaba rukomeje gushishikarizwa kwishyira hamwe kuruta uko rwakora umuntu ku giti cye bityo kubafasha bikoroha.

Habumuremyi Elyse wo mu karere ka Musanze yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bw’igihugu abubonamo intumbero nziza ku rubyiruko binyuze mu nzego rushyirirwaho.

Ati “Dufite amahirwe nk’urubyiruko kuko dufite Leta itwumva ndetse inadushyigikira. Hari inzego nyinshi zidufasha nk’urubyiruko, igikenewe ni ukwerekana ko ushobora kugerageza uruhare rwawe ruto ubundi ibindi bikazamuka […] ikibazo dufite abenshi tutareba ni ukumenya ngo ni ikihe kintu cy’agaciro dufite muri twe!”
Mugenzi we Uwamariya Assumpta ukorera mu karere ka Rubavu, yavuze ko nk’urubyiruko gufashwa kumenyekanisha ibicuruzwa byabo bituma urundi rubyiruko rwitabira guhanga imirimo kuko baba bizeye ko ibyo bazakora bizamenyekana bikabyara inyungu.

Ati “Ubuyobozi dufite ni ubuyobozi bwiza kuko nka kera urubyiruko ntirwamenyekanaga; kugira ngo ubone umwana ufite uruganda ntibyashobokaga, wasangaga ari ba bantu bakuze b’abasaza ariko ubu usanga urubyiruko na twe dufite inganda.”

Mu zindi ntego z’inama y’igihugu y’urubyiruko, cyane mu nzego z’ibanze, ni uko muri buri karere buri mwaka hagomba gushingwa nibura koperative 10 z’urubyiruko zifite ibyangombwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’amakoperative, RCA.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE