2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Sitting Volleyball: Ikipe y’igihugu igiye gutangira umwiherero

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-24 07:38:06

 
Share on:
 
Yasuwe:87
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga muri Sitting Volleyball mu bagore n’abagabo igiye gutangira umwiherero yitegura imikino y’igikombe cy’Afurika “2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships” izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki 13-17 Nzeri 2017.

JPEG - 363.6 kb
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore ubwo yitabiraga imikino Paralempike 2016 nyuma yo kwitwara neza ikaba iya mbere muri Afurika

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika, igamije gushaka itike y’imikino ya shampiyona y’isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” izabera mu Buholandi muri Nyakanga 2018.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball, Nsengiyumva Jean Marie yatangarije Imvaho Nshya ko bazatangira umwiherero w’iyi mikino ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017.

Avuga ko muri uyu mwiherero bimwe mu byo azibandaho birimo kwiga ku bijyane no kugarura imipira, kwibutsa abakinnyi ko bakwiye kwirinda kurangara, gutinyuka no kwigirira icyizere.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo, Gakwaya Eric atangaza ko bazatangira uyu mwiherero ku wa kabiri tariki 29 Kanama 2017. Yemeza ko bagomba kwitegura neza kuko bafite akazi katoroshye imbere y’amakipe akomeye arimo Misiri, Maroc na Algerie na Kenya.

Amakipe 13 azitabira ni u Rwanda ruzakira, Misiri, Kenya, RDC na Uganda mu bagore n’abagabo hakiyongeraho Algeria, Afurika y’Epfo na Maroc bazazana amakipe y’abagabo gusa. Iyi mikino y’Afurika iheruka yanabereye mu Rwanda, ikipe y’u Rwanda mu bagabo yegukanye umwanya wa kabiri naho mu bagore baza ku mwanya wa mbere.

Abakinnyi bahamagawe
Abagore: Bazubagura Claudine, Nyirambarushimana Sandrine, Nyirambarushimana Agnes, Nyirantungane Providence, Uwiduhaye Jeannette (Gicumbi), Umutoni Clementine, Imanishimwe Yvonne, Kwizera Carine, Mukobwankawe Liliane, Murebwayire Claudine (Intwari), Musabyemariya Alice, Nyiraneza Solange (Nyarugenge), Nikuze Zaninka (Bugesera) na Mukandahiro Venantie (Ruhango).

Abagabo: Bizimana Dominique, Murema Jean Baptiste, Ndayisaba Jean Baptiste, Vuningabo Emile (Intwari), Bizumuremyi Jean Nepomuscene, Gahamanyi Jean Baptiste, Hagenimana Fulgence, Ngizwenimana Jean Bosco, Semana Jean, Tuyisenge Vincent, Twagirayezu Callixte (Gisagara), Dusabimana Viateur (Kicukiro), Gatete Fidele, Ndahiro Jean Claude (Musanze) na Mutabaruka Slyvanus (Rubavu).

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE