2017-12-13 07:19:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Abagore bahinga icyayi barishimira aho bageze mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-24 07:32:11

 
Share on:
 
Yasuwe:65
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagore bahinga icyayi mu mirenge ya Giheke, Nkungu na Mururu mu karere ka Rusizi bibumbiye muri COPTHE Shagasha igizwe n’abanyamuryango 832, barishimira iterambere bamaze kugeraho babikesha umwuga wabo.

JPEG - 390.8 kb
Aba bagore kimwe na bagenzi babo bavuga ko ubuhinzi bw’icyayi bwabakuye mu bwigunge (Foto Bahuwiyongera S)

Ubwo Imvaho Nshya yabasuraga mu mirima y’icyayi, aba bagore batangaje ko ubu bahagaze neza mu iterambere, aho bamwe muri bo usanga bafite inka nyinshi, inzu nziza babamo, amashyamba na yo abinjiriza amafaranga menshi n’ibindi, bakavuga ko byose babikesha Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside akabaha umutekano usesuye bakoreramo.

Bishimira ko bakomeje kwitabwaho n’ubuyobozi mu buhinzi bwabo bw’icyayi, bakaba bishimira ko banarihiye abana babo za kaminuza babikesha ubu buhinzi bw’icyayi.
Nyiramukeshimana Marie w’imyaka 54 y’amavuko, avuga ko nyuma yo kubura umugabo we muri Jenoside yakorewe abatutsi, akamusigira abana 3 akaza kurera n’izindi mfubyi 5, yabanje gutekereza ko atazashobora kurera aba bana wenyine, ariko ngo yakomeje kongera ingufu mu buhinzi bw’icyayi yasigiwe n’umugabo we, ashyira abana mu ishuri, ubu akishimira ko ari umugore wihesheje agaciro, umwe mu bana be akaba yararangije kaminuza undi ayiga,a kaba yaranigejeje ku bindi bifatika.

Yagize ati “Nk’umugore nishimira ko ubuhinzi bw’icyayi twatumye nigira. Nyuma yo kurihirira abana banjye kugeza muri kaminuza ubu mfite inka 3 zimpa ifumbire nkabasha gufumbira nkeza icyayi cyinshi, zikampa n’amata, mfite amashyamba na yo nkuramo amafaranga menshi nkagira n’inzu mbanamo n’umuryango wanjye, nkishimira ko ntabuze umugabo ngo niyandarike, icyayi cyanjye cyantunze nkihesha agaciro n’ubu ukaba utavuga icyayi nabi cyangwa ngo nsange ucyangiza ngo dukiranuke bitewe n’agaciro cyampesheje.”

Mugenzi we Uwimana Adrie na we avuga ko nyuma yo kubura umugabo we muri Jenoside yakorewe abatutsi bari bakibana bafitanye abana 2 gusa, yanze guheranwa n’agahinda no guha urwaho abamuhekuye, yihatira gukomeza ubuhinzi bw’icyayi umugabo we yamusigiye, agiteza imbere na cyo kimuhesha agaciro, ubu aritunze n’abana be.

Aganira n’Imvaho Nshya, yagize ati “Icyayi cyankuye mu bwigunge kuko kubura umugabo nkiri muto n’ibyo twari tumaze kugeraho byose barabisahuye barabimaze byajyaga kunshyira mu bwigunge bukomeye, ariko nisunze bagenzi banjye muri koperative, ubu abagore natwe dufitemo ijambo kuko tugaragara no mu buyobozi bwayo, nkaba narakuyemo inka nziza n’ibindi byantungiye abana binamfasha kubarihira amashuri.”

Bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yarahesheje icyayi agaciro, kuko igiciro cyacyo kizamuka buri gihe, bakishimira amafaranga bakuramo, ndetse kuba bifitiye Sacco yabo na byo bigatuma bafata inguzanyo byoroshye, bakiteza imbere.

Perezida w’inama y’ubuyobozi y’iyi koperative Nsengiyumva Christophe, na we yishimira uko aba bagore bakorera icyayi neza, bagaharanira kwigira no kwihesha agaciro nk’uko Umukuru w’igihugu ahora abikangurira abanyarwanda bose.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE