2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abana 4 650 bamaze kwakirwa n’Ikigo cyitiriwe Rugamba Sipiriyan

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-24 07:21:26

 
Share on:
 
Yasuwe:54
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abana 4 650 ni bo bamaze kwakirwa mu Kigo cyitiriwe Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daphrose, aho bafashwa komorwa ibikomere baterwa n’ubuzima bwo mu muhanda nyuma bagashyikirizwa imiryango yabo.

JPEG - 203.6 kb
Ngarambe Francos-Xavier, umuyobozi wa Communaute de l’Emmanuel na Ngezahayo Claudine uhagarariye CECYDAR mu mategeko (bombi hagati)

Centre Cyprien & Daphrose Rugamba ni ikigo cyita ku bana bo mu muhanda, cyashinzwe mu 1992, nyuma y’urupfu rw’aba bombi iki kigo gikomeza gusigasirwa na ‘Communaute de l’Emmanuel’, Rugamba yari abereye umuyobozi.

Abana bamaze kunyura muri iki kigo ari 4 650, muri bo abamaze gusubizwa mu miryango ni 1 388, abiga kaminuza ni 24, abiga amashuri yisumbuye ni 197 naho abiga amashuri abanza n’ayisumbuye ni 472,hari n’abakomeje imyuga n’abandi batashoboye kwiga.

Nk’uko bisobanurwa na Ngarambe Francois-Xavier, Umuyobozi wa Communaute de l’Emmanuel, mu kiganiro yavuze ku mavu n’amavuko y’iki kigo cyitiriwe Rugamba n’ibikorwa byacyo kuva cyashingwa.

Yagize ati “Rugamba ajya gutangiza ikigo cyita ku bana bo mu muhanda, byaturutse ku mugore we Mukansanga Daphrose, wabonaga uko aba bana babaho, bishakira ibibatunga, birwanirira ari bato kandi bakishakira n’aho barara, bityo asaba umugabo we kugira icyo akora kuri aba bana.”

Ngarambe akomeza avuga ko Rugamba yumviye inama z’umugore we ari na bwo yashinze Ikigo cyo kwita ku bana bo mu muhanda ku ya 01 Nzeri 1992.
Yagarutse ku magambo Rugamba yagize ati “Aba bana bagaragara nk’abatera shozi, bitaweho baba abatera shema.”

Aha Ngarambe yasobanuye mu magambo yumvikana ko Rugamba yashakaga kuvuga ko abana bo mu mihanda bitaweho bashobora kuba ishema mu muryango nyarwanda.

Nk’uko bisobanurwa na Madamu Claudine Ngezahayo, uhagarariye Ikigo CECYDAR imbere y’amategeko, ngo iki kigo bagihaye izina rya ‘Centre Cyprien et Daphrose Rugamba’ kuko ari bo bagitangije ndetse no mu rwego rwo kwibuka ibikorwa byabo byiza.

Avuga ko abana bazanwa muri iki kigo ari abakurwa mu muhanda bagafashwa komorwa ibikomere bahuriramo na byo ndetse bakanasubizwa mu miryango yabo cyangwa bagashakirwa indi mu gihe iyabo yabuze.

Ngezahayo avuga ko iyo baganiriza aba bana bamenya bimwe mu bintu bituma bata imiryango yabo bakayoboka iy’umuhanda.

Ati “Zimwe mu mpamvu zituma abana bata imiryango yabo bakajya mu muhanda, twasanze ari amakimbirane n’intonganya zo mu miryango, ubukene n’inzara, ubupfubyi n’ibindi.”

Ngezahayo avuga ko iyo aba bana bakiriwe bashyirwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga.

Uhagarariye mu mategeko CECYDAR akomeza avuga ko iyo bazanye abana muri iki kigo, ahanini baba babavanye mu Kigo cya Gitagata, aho bamara amezi hagati y’atatu n’atandatu bagasubizwa mu miryango yabo.

Bitega Joseph ni umuyobozi wa CECYDAR, avuga ko abana bahazanwa baba bari hagati y’imyaka 4 na 15, bakaba bashyirwa ahantu hanyuranye bitewe n’imyaka yabo, aho abakuru bashyirwa ukwabo n’abato bagashyirwa ahabo.

Ati “Aba bana nta bwo tubarerera hamwe mu rwego rwo kwirinda ko abakuru bakwanduza imico mibi abana, cyane ko baba badafite imyitwarire imwe bitewe n’uko batamaze igihe kingana muri ubwo buzima bwo mu muhanda.”

Abajijwe impamvu bafata abari muri iyi myaka yavuzwe haruguru ntibafate abafite isaga 15 kuko nabo baba bataragera ku myaka y’ubukure, Bitega avuga ko biterwa n’amikoro baba bafite kandi ko hari n’ibindi bigo nk’iki bifata abana bari hejuru y’imyaka 15 kuzamura.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko iki gikorwa cyo gukura abana mu mihanda bugifatanyamo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Komisiyo y’igihugu y’abana (NCC) na Polisi y’igihugu, aho ngo baterwa inkunga y’amafaranga na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yo gushyira mu bikorwa zimwe mu ntego z’Ikigo CECYDAR.

Kuri ubu iki kigo kibarirwamo abana 61 bategereje guhabwa imiryango yabo no gushakirwa imiryango ku batayigira.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE