2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwabonye imashini ipima kanseri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-24 07:13:05

 
Share on:
 
Yasuwe:171
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubu u Rwanda rufite imashini ipima indwara ya kanseri. Iyi mashini ikaba izajya ituma Abanyarwanda bapimwa kandi bakabona ibisubizo mu buryo bwihuse.
Iyi mashini yitwa OMNYXTM ikaba yaratangiye gukoreshwa mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe “Rwanda Miltary hospital”.

JPEG - 179.1 kb
Iyi mashini ikoreshwa mu gupima kanseri mu buryo bwihuse, bigatuma umurwayi atangira kwivuza hakiri kare (Foto James R.)

Mu kiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura imikorere y’iyo mashini ndetse n’akamaro ifitiye Abanyarwanda, Lt Col. Dr Ntaganda Fabien uyobora Laboratwari y’ibitaro bya Kanombe, yemeza ko ari imashini igiye gutuma Abanyarwanda bapimwa, kandi bakabona ibisubizo by’indwara ya kanseri byihuse, umurwayi atavuye aho ari.

Lt. Col. Dr. Ntaganda akomeza agira ati “Aya ni amahirwe menshi ku murwayi wa kanseri kuko azaba ashobora kumenya ikibazo afite vuba, ku buryo yahita atangira kwivuza no gukurikiranwa kare. Nk’ubu icyo gihe byorohera n’abaganga kuvugana no kungurana ubumenyi na bagenzi babo bakabasha gufasha umurwayi ibibazo bitarakomera.”

JPEG - 171.9 kb
Lt. Col. Dr. Ntaganda Fabien, asobanura uko iriya mashini ikora (Foto James R.)

Iyi mashini ifite umwihariko kuko ifotora (scan) ibizami byafashwe by’aharwaye kanseri, hagakurikiraho ko abaganga bareba ubwoko bwa kanseri umurwayi afite ubwo ari bwo, baba batabisobanukiwe bagahita bifashisha ikoranabuhanga bakabaza bagenzi babo bo mu bindi bitaro bifite iryo koranabuhanga, ndetse byakwanga bakoherereza ayo mafoto izindi nzobere ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikabafasha.

Maj. Dr Karinganire Emille, muganga mu bitaro bya Kanombe, we agira ati “Nk’ubu mbere iyi mashini itaraboneka, twakoreshaga imashini isanzwe ya microscope, aho twabanzaga gufata nk’inyama y’umuntu yahakekwa kuba hari ikibazo cya kanseri, ukayigira nini kugira ngo muganga akomeze gushakisha ahari ikibazo bigatwara igihe, ariko ubu ni ugufata ‘sample’ twahawe n’ibitaro runaka tukayinyuza mu mashini kabuhariwe, nyuma gato ugahita uyoherereza itsinda rigizwe n’ishyirahamwe ry’inzobere z’abaganga dukorana bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ku buryo umurwayi ashobora kubona igisubizo mu minsi itarenze 5 gusa.”
Iyi mashini ifite agaciro k’amadolari y’Amerika 100 000, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 80. Ni inkunga uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama yageneye u Rwanda akiri kuri uyu mwanya.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE