2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza:Imiryango 3 itishoboye yubakiwe ubwiherero, ibikoni n’ibimoteri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 10:29:47

 
Share on:
 
Yasuwe:66
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imiryango 3 y’abatishoboye ituye mu karere ka Kayonza, yubakiwe ibikoni, ubwiherero, n’ibimoteri, barishimira ko bizabafasha kunoza isuku, ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza.

JPEG - 302.4 kb
Ubuyobozi bwa Baho neza project mu ifoto y’urwibutso n’umuryango wubakiwe (Foto Hakizimana Y)

Iyi miryango yubakiwe muri gahunda y’umushinga ‘Baho neza Project’ w’ikigo Victoriuous Academy, kiri mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.
Mutimucyeye Olive, umubyeyi w’abana 6, yemeza ko ibyo bakorewe ari igikorwa gihambaye kuri bo, kuko kizabafasha guteza imbere imibereho yabo.

Yagize ati “Ndashima Imana ku bw’uyu mutima mwiza munyeretse, ibi bintu birandenze kubera ko aho nari ndi hari habi mu by’ukuri igikoni cyanjye cyari ku gasozi, ubwiherero nabwo bwari ibintu by’ibirere yari imeze nabi cyane, ubu ndashima Imana kuko nabonye abaterankunga banyubakira igikoni n’ubwiherero, bankorera ikimoteri, n’ibindi byangombwa by’isuku.

Njye mbere iyo habaga ari nijoro ubwo busa n’ubwiherero hari nko ku gasozi, uretse utwatsi twarunze iruhande rw’uduti dushaje, najyagamo mfite ubwoba n’abana nkumva bari bugwemo nkabacungira hafi.”

Bamwe muri aba baturage bubakiwe ikiraro cy’ingurube, banakorerwa uturima tw’igikoni, bakomeza bemeza ko ubu bagiye kwita kuri ibi bikorwa kandi bakaba bagiye gukangurira abandi baturage kugira isuku.

Murara John, na we yagize ati “Nta gikoni nagiraga, natekeraga hanze imvura yagwa ikagwa mu nkono, yaba iri kugwa hakaba igihe ntateka kubera imvura, hari n’ubwo twaburaraga kandi dufite ibyo guteka kuko nta ho twagiraga tubitekera, ubu nanjye niyemeje kuba umukangurambaga w’isuku kuko nzi ko umwanda uryana, nzi uko kutagira ubwiherero n’igikoni uko bimera.”

Uhagariye ikigo cya Victorious Academy ari na we watangije umushinga ‘Baho neza Project’ Bishop Musisi Charles Bob, avuga ko nta muntu ushobora kugira ubuzima bwiza adafite isuku, iyi ikaba imwe mu mpamvu ituma bashyira imbere gahunda yo gufasha abaturage kuba heza, aho yemeza ko ibi bikorwa byose kuri iyi miryango byatwaye asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Murekezi Jean Claude, yemeza ko ubuyobozi bukeneye cyane abafatanyabikorwa bita ku mibereho myiza y’abaturage nk’aba, akaba yabashimiye cyane.

Yagize ati “Turashima umusanzu wanyu mutera mufasha abaturage bacu mububakira, mubakura habi, mubaganisha heza, turabizeza ubufatanye buhoraho kandi tuzakomeza gushyigikira ibikorwa byanyu.”

Uyu mushinga uri mu ntangiriro umaze kubakira imiryango 3 itishoboye muri gahunda yo gukomeza kunganira ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, mu guha abaturage ubwiherero, ibikoni, uturima tw’igikoni,… bibereye umunyarwanda.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE