2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: Ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 09:25:29

 
Share on:
 
Yasuwe:96
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017, ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo mu mukino wa Basketball yatangiye umwiherero yitegura amarushanwa y’imikino y’Afurika “FIBA Afrobasket 2017” izabera muri Tunisia na Senegal kuva tariki 8-16 Nzeri 2017.

JPEG - 289.1 kb
Ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero nyuma y’uko yakoraga imyitozo abakinnyi bataha

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 16 bakina imbere mu gihugu yari yatangiye imyitozo bakora bataha tariki 9 Kanama 2017, aho bakorera kuri Sitade Amahoro i Remera kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kugeza saa mbiri z’ijoro (20h00).

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, avuga ko uyu mwiherero wari uteganyijwe gutangira tariki 14 Kanama 2017, ariko ntibyakunze kubera ko abenshi muri aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu batari kubona uruhushya bitewe n’akazi kabo bituma umutoza w’ikipe y’igihugu Mutokambali Moise ahitamo ko bakomeza gukora imyitozo bataha.

Ku bijyanye n’abakina hanze y’u Rwanda, Mutabazi avuga ko bitakunze ko bazira igihe bari bifuje ari cyo mbere y’itariki 20 Kanama 2017 ariko bizera ko bazatangira kuhagera mu mpera z’iki cyumweru. Akomeza avuga ko bazahita bajyana n’iyi kipe muri Tunizia tariki 27 Kanama 2017 aho bateganya gukomereza uyu mwiherero.

Nkusi Karim yagizwe umutoza wungirije
Mutabazi Richard avuga ko muri iyi mikino y’Afurika, Nkusi Aime Karim ari we mutoza wungirije Mutokambali usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu. Nkusi akaba yari anasanzwe amwungirije mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 y’abahungu akaba asimbuye Buhake uherutse kubagwa imvune y’akagombambari yagize.

Ikipe y’u Rwanda izakinira i Tunis, iri mu itsinda C hamwe na Tunisia izakira, Cameroun na Guinea.

ABAKINNYI 16 BARI MU MWIHERERO
Aba ni Mugabe Aristide, Sagamba Sedar, Nkurunziza Walter, Kaje Elie (Patriots BBC), Kubwimana Kazingufu Ali, Kami Kabange (REG BBC), Ishimwe Parfait, Munyaneza Eric, Ruzigande Ali (APR BBC), Ndizeye Dieudonne, Hagumintwali Steven, Ndoli Jean Paul (IPRC-Kigali BBC), Icyishatse Herve, Niyonsaba Bienvenu (IPRC-South BBC), Shyaka Olivier na Niyonkuru Pascal (Espoir BBC).

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE