2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Imirimo ibanziriza iyubakwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza yatangiye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 09:05:55

 
Share on:
 
Yasuwe:87
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imirimo ibanziriza iyubakwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage, yatangirijwe mu karere ka Ngoma, hagenzurwa uko igikorwa cyo gukuraho inyubako ziri mu mbago z’uyu muhanda kiri kugenda.

JPEG - 322.5 kb
Inzu ziri mu mbago z’ahagomba kubakwa uwo muhanda zatangiye gukurwaho nyuma yo kwishyura ba nyirazo (Foto Manishimwe N)

Kuwa mbere tariki 21 Kanama 2017, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangije ibikorwa byo kugenzura ko inyubako zamaze kwishyurwa ziri mu mbago z’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ziri gukurwaho, ndetse bushima ko igikorwa cyo kuzikuraho kirimo kugenda neza. Ni igikorwa cyakorewe mu murenge wa Rukumberi.

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza, uzahuza uturere twa Ngoma, Bugesera two mu ntara y’Uburasirazuba, n’aka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, wose ureshya n’ibilometero 119 uzakorwa, ushyirwemo kaburimbo.

Kuwa 5 Kamena 2017 ni bwo Leta y’u Rwanda yakiriye inkunga ya miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kubaka uyu muhanda.

Eng. Mutabazi Célestin uyobora ishami ry’ubutaka n’ibikorwaremezo mu karere ka Ngoma, yabwiye Imvaho Nshya ko inzu ziri mu mbago z’uyu muhanda zigomba kuvanwaho zamaze kubarurwa, ndetse na ba nyirazo bamaze kwishyurwa, ubu ikiri gukorwa akaba ari ukuzivanaho.

Yagize ati “Uyu muhanda wamaze gukorerwa inyingo, abaturage bagomba kwimurwa bamaze kwishyurwa, kuko abaterankunga bagomba gusanga ibintu byose biri mu mbago z’umuhanda byamaze kuvaho bakabona gutanga amafaranga. Ubu muri Rukumberi, Gashanda, Sake, Rurenge, no mu yindi mirenge uyu muhanda uzanyuramo inzu zigomba kuvanwaho zashyizweho ibimenyetso, kandi zamaze kwishyurwa.”

Eng. Mutabazi avuga ko abatuye akarere ka Ngoma bakwiye gutangira kwitegura kubyaza umusaruro uyu muhanda yaba mu kwitegura kubonamo akazi, no gutangira imishinga ibyara inyungu.

Mu kugenzura uko abafite inzu ziri kuri uyu muhanda zamaze kwishyurwa ku ruhande rw’akarere ka Ngoma zigomba gukurwaho, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko imwe mu mbogamzi ihari ari iy’inzu zimwe ziriho za mubazi (cash power) z’amashanyarazi, ku buryo kuzikuraho bishobora guteza impanuka.

Icyakora, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iby’amashanyarazi EUCL, mu karere ka Ngoma, buvuga ko buzajya bukorana bya hafi n’inzego z’ibanze, habeho kumenyeshwa ahagomba gukurwaho ibijyanye na Cash power n’insinga z’amashanyarazi mbere, kugira ngo imirimo yose ijye igenda neza.

Abatuye akarere ka Ngoma baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ko imvugo ye ari yo ngiro, kandi uyu muhanda bawitezeho koroshya ingendo, cyane cyane abajya mu mujyi wa Kigali.

Habimana Protais, wo mu murenge wa Kibungo yagize ati “Kujya i Kigali uciye Kayonza, byatwaraga amasaha 3 n’igice, ariko uyu wa Bugesera numara gukorwa nta bwo mu modoka amasaha abiri yarenga. Kujya i Kigali na za Nyanza, no mu majyepfo bizaba byoroshye cyane. Uyu muhanda ni igikorwaremezo gikomeye dushimira Perezida Kagame ko wawutwemereye.”

Biteganyijwe ko mu bilometero 119 bigize uyu muhanda, 66 muri byo bizubakwa n’amafaranga y’inguzanyo ya Banki y’isi, andi asigaye akazatangwa n’u Buyapani.
Ubwo yashyikirizwaga inkunga y’amafaranga azakoreshwa mu ikorwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver, yagaragaje ko mu byo uyu muhanda witezweho niwuzura, harimo kuzamura ubukungu bw’abatuye uturere uzanyuzwamo, kandi ukazafasha mu kugabanya umubyigano w’imodoka nyinshi zakoreshaga umuhanda umwe wa Rusumo-Kigali zikomeza mu Majyepfo; n’izindi zikomeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Biteganyijwe ko imirimo yimbitse yo kubaka uyu muhanda itangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE