2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Angola: UNITA ifite impungenge z’uburiganya mu matora y’Abadepite

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 07:41:17

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Muri Angola, gahunda yo kwamamaza intumwa za rubanda abanyagihugu bazindutse gutora kuri uyu wa Gatatu, yarangiye ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2017. Ikibazo cyatangiye kugaragara ni uko muri mitingi ya nyuma, Isaias Samakuva, umukandida w’umutwe wa politiki UNITA utavuga rumwe na Leta yagaragaje impungenge ko hari ibimenyetso by’uburiganya byatangiye kwigaragaza mbere y’uko itora nyirizina ritangira. Abadepite bazatorerwa binyuze mu mashyaka yabo, ni bo bazatora Perezida uzasimbura José Eduardo dos Santos, umukuru w’igihugu ucyuye igihe.

JPEG - 224 kb
Isaias Samakuva umukandida wa UNITA ku mwanya wa Perezida muri Angola yiyamamaza bwa nyuma i Luanda ku wa 21 Kanama 2017 (Foto AFP)

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, itangaza ko ishyaka UNITA (Union Nationale pour l’Indépendance Totale de l’Angola) rirega cyane cyane komisiyo yigenga y’amatora y’Angola ko ngo ari yo nyirabayazana.

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Samakavu ati «Uburiganya bwa mbere bwakozwe na Komisiyo y’amatora, aho yatangiye yima uburenganzira bwanditse abazahagararira Unita mu biro by’itora hirya no hino mu gihugu. Ibyo ibikora ibibwirijwe na MPLA, Umutwe wa politiki uri ku butegetsi bagamije kureba uburyo baziba amatora nta we ubahagaze hejuru». Nubwo bimeze bityo, UNITA iratangaza ko uko byagenda kose ngo izatsinda aya matora y’intumwa za rubanda.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza ko UNITA yamaze gutanga ikirego mu rukiko ishinja komisiyo y’amatora guhembera kwibira ishyaka riri ku butegetsi amajwi. Ati «Andi mayeri komisiyo y’amatora ikoresha kugira ngo izabone uburyo igabanya amajwi yo ku ruhande rwacu abatavuga rumwe n’ihsyaka MPLA, abaturage benshi bibuze kuri lisite y’itora y’aho bibaruje, ahubwo bakisanga aho batasabye kure cyane y’aho batuye» Ibyo ngo byanabaye no mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2012.

Imitwe itavuga rumwe na Guverinoma ya Luanda isanga iyo turufu ngo ari uburyo bwo kuvutsa abatora uburenganzira bwabo kuko abenshi batajya gutora kubera ko ari kure y’aho batuye bityo abarimo gutora bakagabanyuka ku nyungu z’ababiteguye.

Luaty Beirao, umurapeli w’Umunyangola uzwi n’abantu benshi muri iki gihugu yashimangiye icyo kibazo ati «Nta bwo ari byiza kohereza abaturage kujya gutorera ahantu ha kilometero zirenga 10 badatuye.

Ababiteguye bazi neza ko abenshi ari abatazajyayo kubera ko bashobora kubura ubushobozi bwo gutega bityo bakaba babivamo, dore ko nta n’inyungu y’indi bafite mu matora ».

JIKU, indorerezi z’urubyiruko rwa SADC (Southen African Development) zo zanenze uburyo itangazamakuru rya Guverinoma ngo ritahaye umwanya ungana imitwe ya politiki ihanganye mu matora mu gihe yiyamamazaga. Na bo bagaye ko byaba ibitangazamakuru bya Leta ndetse n’iby’igenga, ngo byakurikiranye binatangaza cyane kwiyamamaza kwa MPLA kurusha indi mitwe 5 ya politiki bahanganye ku mwanya wa Perezida. Indorerezi z’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADEC) zivuga ko hakiri kare kuvuga ko komisiyo y’amatora cyangwa urundi ruhande ruhembera kwiba amajwi.

Ubwo MPLA yasozaga kwamamaza intumwa za rubanda zo ku ruhande rwayo, umukandida wayo ku mwanya wa Perezida Joao dos Santos yagize iti «Mumenye ko gutora UNITA ari ugutora intambara n’inzangano nkuko mubizi kandi mwabibonye, mu mirwano yayogoje amahoro y’igihugu cyacu n’abagituye mu myaka ishize».

Nubwo kampanye yasojwe abakandida ba UNITA na MPLA baterana amagambo nkuko bisanzwe, impande zombi zizakiranurwa n’ibizava mu matora Abanyangola barenga miliyoni 9 bazindukiyemo kuri uyu wa 23 Kanama 2017.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE