2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abarezi 2000 bo mu Rwanda basoje amasomo yabo hifashishijwe iya kure

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 07:20:12

 
Share on:
 
Yasuwe:127
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uburyo bwo kwigisha bw’iya kure bufasha Afurika kongera abarimu b’umwuga babasha gutanga ubumenyi buhamye mu mashuri yigisha uburezi. Mu Rwanda, kuva iyi gahunda yatangira abamaze gusoza amasomo yabo ni abarezi 2000.

JPEG - 279.9 kb
Abarimu baturuka mu bihugu 24 by’Afurika bari mu nama mu Rwanda, aho hagaragajwe akamaro ka gahunda y’iya kure (Foto Gisubizo G)

Dr Ndayambaje Irene, ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’uburezi akaba umwe mu batangije gahunda y’iya kure mu kwigisha abarimu bari mu kazi bakeneye gukomeza uyu mwuga. Avuga ko ubu buryo bwafashije Leta y’u Rwanda kongera umubare w’abarimu b’abanyamwuga kuva yatangizwa mu mwaka wa 2000 n’ishuri rikuru nderabarezi (ryahoze ryitwa KIE).

Yagize ati “Ubu ni uburyo bworohereza abantu kwiga bakaminuza kandi badataye imirimo yabo, bwafashije abarezi b’u Rwanda kuvamo abarimu b’umwuga kandi byatanze umusaruro mwiza.”

Asobanura umusaruro igihugu cyabonye kibikesha ubu buryo bw’imyigire, Dr Ndayambaje avuga ko kuva ubu buryo butangijwe mu Rwanda, abamaze gusoza amasomo yabo ari abarezi 2000 baje biyongera ku bari basanzwe bafite ubumenyi bwuzuye.

Dr Ndayambaje avuga ko ubu buryo butangira mu mwaka wa 2000, abarimu bigaga mu mpera z’icyumweru cyangwa mu gihe cy’ibiruhuko, bakoresheje ibitabo n’ubundi buryo busanzwe.

Uyu mwarimu wa Kaminuza avuga ko kwiga mu buryo bw’iya kure muri iki gihe hifashishwa ikoranabuhanga, ubu buryo bukaba bwaratangiye nyuma yo gusinyana amasezerano kwa Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Buhinde, hakaba hari kaminuza zigera kuri 5 zifatanya na Kaminuza y’u Rwanda muri iyi nzira.

Ati “Muri iki gihe gahunda y’iya kure ikoreshwamo uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiga, binyuranye na mbere hakoreshwaga uburyo busanzwe bw’ibitabo. Kuri ubu byaroroshye ari na yo mpamvu benshi bemera kugana ubu buryo bw’imyigishirize.”
Bamwe mu barezi bize mu buryo bw’iya kure bavuga ko ubu buryo bwafashije kwiga no kubona impamyabumenyi yisumbuye ku zo bari bafite, kuri ubu bakaba baravuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi.

Yankurije Floride ati “Nize muri gahunda y’iya kure nigisha mu mashuri abanza, naje kuyirangiza mbona impamyabumenyi yaje kumfasha kubona umwanya wo kwigisha mu mashuri yisumbuye kuko nari mbifitiye ubushobozi.”

Uyu murezi yemeza ko ubu buryo bw’imyigire bwamufashije kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu burezi, akomeza gushakisha n’ubundi akoresheje ubushakashatsi.
Dr Tony John Mays, umuyobozi wa gahunda yigisha mu buryo bw’iya kure abarimu, akaba umwarimu muri Kaminuza ya Pretoria, mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, mu nama y’iminsi 4 ibera mu Rwanda yahuje abarimu baturuka mu bihugu 24 by’Afurika, ikaba iteranye ku nshuro ya 4 muri rusange, no ku nshuro ya mbere mu Rwanda, yagize icyo avuga kuri iyi gahunda.

Yagize ati “Iyi gahunda irafasha cyane mu bihugu by’Afurika kuko ituma haboneka abarimu b’umwuga kuri uyu mugabane, ibi kandi bigakorwa badataye imirimo yabo basanganywe, byarafashije mu bihugu byinshi kandi byatanze umusaruro mwiza.”

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE