2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

The Ben yiyemeje gutangira guhanga indirimbo zivuga ibyiza by’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 06:46:11

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mugisha Benjamin uzwi mu muziki ku izina rya The Ben, ku ya 22 Kanama 2017 ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kivuga ku gitaramo kijyanye no kwita izina abana b’ingagi kizaba ku ya 26 Kanama 2017 muri Kigali Convention Centre, uyu muhanzi uzakiririmbamo yavuze ko agiye gutangira guhimba indirimbo zivuga ku byiza by’u Rwanda.

JPEG - 126 kb
Umuhanzi The Ben ubusanzwe uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

The Ben yatangaje ko uyu mwanzuro awufashe nyuma y’uko yagiriwe icyizere cyo kuzaririmba mu birori byiswe “Kwita Izina Gala Dinner” bijyanye n’igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi 19 bazitwa amazina uyu mwaka.

Yagize ati “Iyi gahunda impaye igitekerezo cyo gutangira kwandika no gutekereza ku bihangano byakomeza guhamagarira amahanga gusura u Rwanda. Ibyo rwose ni ibintu ngiye gushyira mu bikorwa”.

N’ubwo yafashe uwo mwanzuro, yavuze ko hari indirimbo yitwa “Africa Mama Land” yari yarakoze ivuga ku bwiza bw’Afurika muri rusange n’iyitwa “I can see” ivuga ku iterambere ry’u Rwanda.

Amashusho y’indirimbo “Africa Mama Land” ngo n’uko yayakoze ataba mu Rwanda ngo iyo bimushobokera yari kuba yarayahakoreye.
Indirimbo ye yitwa “Roho yanjye” yavuze ko afite gahunda yo gukorera amashusho yayo mu Rwanda muri iyi minsi.

Belise Kariza, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB yasabye abahanzi bashaka kuzajya bakorera amashusho y’indirimbo zabo ahantu nyaburanga kuzajya bandika babisaba ngo kandi bazajya babibemerera ku buntu mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere rya muzika nyarwanda.

JPEG - 126 kb
Belise Kariza, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)

Kuva igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi cyatangira, Kariza yavuze ko ingagi 239 ari zo zahawe amazina.

Igikorwa cyo kwita izina kizaba ku ya 1 Nzeli 2017. Igitaramo kizaba kigamije gukusanya inkunga yo gukomeza kwagura ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda cyane cyane ingagi zo mu misozi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE