2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports yemeje urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mwaka wa 2017-2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 06:39:04

 
Share on:
 
Yasuwe:215
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyiraho ahagaragara abakinnyi 25 izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 uzatangirana na shampiyona y’icyiciro cya mbere tariki 29 Nzeri 2017.

JPEG - 146.1 kb
Rutahizamu Alhassane Tamboura wavuye muri Mali ari ku rutonde rw’abakinnyi 25 Rayon Sports izifashisha mu mwaka wa 2017-2018

Uru rutonde ruriho abakinnyi 9 bashya barimo Ndayisenga Kassim. Uzaba ari umunyezamu wa 3 akaba yarazamukiye mu ishuri rya APR FC harimo ba myugariro 3 ari bo Nyandwi Sadam wavuye muri Espoir FC, Rutanga Eric na Usengimana Faustin bavuye muri APR FC.

Muri aba bakinnyi kandi barimo Niyonzima Ally wakiniraga Mukura gusa iyi kipe na yo itangaza ko akiri umukinnyi wayo. Abandi ni Habimana Jussuf (Mukura), Mugisha Gilbert (Pepiniere FC, Tamboura Alhassane (Mali) na Bimenyimana Bon Fils (Vital’O FC).

Kuri uru rutonde nta bwo hagaragaramo abakinnyi bari basanzwe muri iyi kipe barimo Rutinywa Gonzalez, Nsengiyumva Idrissa, Nigena Jules Moise baguze bakuye muri AS Muhanga, Lomami Frank, Sibomana Abouba, Rwigema Yves ndetse na Senyange Yvan.

Imvaho Nshya yifuje kumenya aho aba bakinnyi bazerekeza maze Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis atangaza ko ubu batemerewe gutanga amakuru ariko ahishura ko abatari kuri ruriya rutonde hari abazasezererwa abandi bagatizwa mu yandi makipe.

Abakinnyi 25 Rayon Sports yatangaje
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric “Bakame”, Mutuyimana Evariste na Ndayisenga Kassim.

Myugariro: Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdoul, Irambona Eric, Nyandwi Sadam, Rutanga Eric, Nzayisenga Jean D’Amour na Usengimana Faustin.

Hagati: Kwizera Pierot, Manishimwe Djabel, Mugisha Francois, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier “Sefu”, Niyonzima Ally, Nova Bayama na Nahimana Shassir.
Rutahizamu: Habimana Jussuf, Tidiane Kone, Mugisha Gilbert, Tamboura Alhassane na Bimenyimana Bon Fils.

Umutoza mukuru ni Karekezi Olivier wungirijwe na Ndikumana Hamad Katauti, Lomami Marcel na Ikamba Mpinu Lems witwaga Nkunzingoma Ramadhan akaba umutoza w’abanyezamu.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE