2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umujyi wa Kigali uzaba ufite amazi ahagije mu mezi ane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 06:29:09

 
Share on:
 
Yasuwe:516
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cyo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ushinzwe ishami ryo gukwirakwiza amazi meza mu mujyi wa Kigali, Rutagungira Methode, aratangaza ko mu mezi 4 ari imbere Umujyi wa Kigali uzaba ufite amazi meza ahagije akajya yongerwa uko abayakenera biyongera, bityo abawutuye ntibongere kubura amazi.

JPEG - 266.2 kb
Uruganda rw’amazi rwa Nzove rwitezweho gutanga umusaruro mu kongera amazi meza azahaza umujyi wa Kigali

Rutagungira avuze ibi nyuma y’inganda zigenda zishyirwaho zirimo urwa Nzove ya mbere n’iya kabiri zizwiho gutanga metero kibe 43 000 z’amazi ku munsi, akavuga ko uruganda rwa Nzove ya kabiri ruzaba rwongeweho izindi meterokibe 15 000 z’amazi ku munsi, n’urwa Nzove ya 3 ruzaba rwuzuye muri ayo mezi 4 rutegerejweho gutanga metero kibe 40 000 ku munsi.

Rutagungira mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya, yavuze ko izo nganda za Nzove zunganira izari zisanzweho nk’urwa Kimisagara rutanga metero kibe 25 000 z’amazi ku munsi, n’urwa Karenge rutanga amazi angana na metero kibe 15 000 ku munsi.
Abatuye Kigali bishimira uburyo amazi bayasaranganywa
Habakurama Paul utuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, avuga ko batagihura n’ikibazo cyo kubura amazi meza bakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi kuko mbere hari amwe mu makaritsiye wasangaga atayafite ariko aho WASAC yafatiye ingamba zo kuyasaranganya ubu bishimiye uburyo amazi abageraho.

Rurangirwa Emmanuel na we yishimira uburyo amazi meza abageraho muri ubu buryo. Ati “Njyewe ntuye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, ntitwakunze kubura amazi meza twabyumvanaga abandi ariko birashimishije kubona na bagenzi bacu tubumvana ubuhamya bw’uko ikibazo cy’ibura ry’amazi bagiraga cyakemutse.

WASAC yafashe icyemezo cyiza kandi ikomereze aho kuko twumva ko no mu bindi bice byo mu mirenge y’icyaro igize umujyi nka za Mageragere na Masaka bagenda bataha imishinga y’amazi meza ibegerezwa”.

Ikemuka ry’ikibazo cy’amazi meza kinagarukwaho n’abatuye Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho Kamari Vincent yatangarije Imvaho Nshya ko kugeza ubu ingo nyinshi zaciye ukubiri no kujya kuyagura ku bayacuruza, akavuga ko WASAC ifite gahunda nziza zo kongera amazi meza ku baturage ikanamenya kuyabasaranganya ntihagire abayiharira.

Avuga ko iyo amazi meza yabuze mu mujyi wa Kigali usanga ibintu byazambye kuko ibikorwa byinshi bihakorerwa usanga bikenera ibikorwaremezo nk’amazi kugira ngo bigerweho none bikaba birimo bishyirwa mu bikorwa.

Nubwo ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza mu mujyi wa Kigali bikomeje, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2020 ikibazo cy’amazi kizakemuka burundu ku batuye uyu mujyi.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE