2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Prof. Rugege yasabye Abanyafurika kwigira ku butabera bw’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 06:21:00

 
Share on:
 
Yasuwe:162
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, Prof. Sam Rugege, yagaragaje uko uburyo bwa gakondo bwafashije u Rwanda mu gutanga ubutabera bwiza kandi bwihuse, anaboneraho gusaba Abanyafurika kwigira ku Rwanda bagakoresha uburyo bworohereza abaturage kugerwaho n’ubutabera.

JPEG - 225.8 kb
Prof. Sam Rugege wo hagati, iburyo bwe hari Mogoeng Mogoeng uyobora urukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo, naho ibumoso habanje Abdulai Charm uyobora urukiko rw’Ikirenga muri Sierra Leone (Foto James R.)

Prof. Rugege yabigarutseho mu nama ihuje abanyamategeko baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika aho barimo kwigira hamwe icyakorwa ngo abantu bose bagerweho n’ubutabera ndetse banafatira urugero kuri Gacaca n’Abunzi nk’ibyafashije u Rwanda.

Prof. Sam Rugege avuga ko iyi nama igamije gushakira igisubizo ubutabera bw’ibihugu by’Afurika. Ati “Baje cyane cyane kugira ngo tuganire ku butabera, turebere hamwe uko abaturage bajya bahabwa ubutabera biboroheye. Muzi ko bigoranye cyane cyane muri Afurika kugira ngo abaturage babone ubutabera biboroheye kuko turacyari abakene, abantu benshi nta bwo bashoboye kubona ubutabera banyuze mu nkiko kuko bikenera umwunganizi mu mategeko, bigakenera amafaranga yo kujya mu nkiko ndetse n’ayo kubabeshaho mu gihe bari mu rubanza.”

JPEG - 232 kb
Prof. Sam Rugege asaba Abanyafurika gukoresha uburyo bw’u Rwanda mu gutanga ubutabera (Foto James R)

Prof. Sam Rugege akomeza avuga ko mu rwego rwo gushakira abantu benshi bashoboka ubutabera ngo harimo gutekerezwa uko ibihugu byose byakoresha urugero rw’u Rwanda hagakoreshwa Abunzi nka bumwe mu buryo bwatanze umusaruro mu Rwanda.

Ati “Byaba byiza abantu bakoresheje uburyo bwacu bwa gakondo bwo gukemura ibibazo tutagiye mu nkiko kuko byagaragaye ko bishobora gutanga ubutabera bwihuse kandi bigatuma abantu bakomeza kubana neza aho baba baturanye. Bahisemo kuza gukorera iyi nama mu Rwanda kugira ngo bigire ku rugero rw’u Rwanda.

Aba bantu rero bateguye iyi nama basanze mu Rwanda dufite uburyo bwiza bwo gutanga ubutabera tutagiye mu nkiko ari bwo nka buriya bwa Gacaca twakoresheje mu gukemura ibibazo byavutse muri Jenoside mu gutanga ubutabera no guhana abakoze Jenoside no gukemura ibindi bibazo bijyanye na byo, nyuma y’aho tuza gukomeza no gukemura ibibazo byacu twifashishije Abunzi, ubu ni bwo buryo bwahozeho kuva kera buza gusubira inyuma mu gihe cy’abakoloni ariko ubu biri kugenda bigaruka mu buryo.”

Abunzi ni abaturage bashyirwaho na bagenzi babo bakajya bafasha mu gihe cyo gukemura ibibazo n’amakimbirane biba byavutse mu muryango nyarwanda mbere y’uko bijyanwa mu nkiko mu gihe biba bibananiye kubikemura.

Kimwe n’abandi bayobozi b’inkiko baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, bemeza ko uburyo bw’Abunzi bukoreshwa n’u Rwanda bushobora gutanga umusaruro mu kwegereza abantu bose ubutabera.

Abdulai Charm uyobora urukiko rw’ikirenga muri Sierra Leone yagize ati “Iyo turebye uko u Rwanda rwashoboye gukemura ibibazo byose byavutse guhera ku byatejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubona ko iki gihugu cyateye intambwe nziza. Muri Afurika yose hakenewe gushyirwaho uburyo butuma abantu bose bumva banyuzwe n’ubutabera kandi bakabubona batavunitse”

Inama mpuzamugabane yiga ku itangwa ry’ubutabera ku bantu benshi bashoboka iteraniye i Kigali izamara iminsi itatu, iyi nama yitabiriwe n’abanyamategeko, abahagarariye inkiko, ndetse n’abakora mu miryango ifite aho ihurira n’ubutabera baturutse mu bihugu 15 birimo Zambia, Mozambique, Malawi, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Somalia, Bangladesh, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Zimbabwe, u Bwongereza, Kenya, Tanzania, Sierra Leone, DRC n’u Rwanda.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE