2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma: Ubwato bunini bukorera mu Kiyaga cya Mugesera bworoheje ubuhahirane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 06:15:56

 
Share on:
 
Yasuwe:239
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma bavuga ko bishimira uburyo ubwato bunini bita icyombo, butwara abantu n’ibintu mu Kigaya cya Mugesera, buhuriweho n’uturere twa Ngoma na Rwamagana bworoheje ubucuruzi bw’abatuye uturere twombi.

JPEG - 246.2 kb
Ubu bwato bufite ubushobozi bwo kwikorera imodoka 4 zipakiye (Foto Manishimwe N)

Iki cyombo gikozwe mu byuma kandi ni kigari, abakigendamo kenshi babwiye Imvaho Nshya ko gifite ubushobozi bwo kujyaho n’imodoka zirenze 4, abantu n’ibintu bitandukanye, kikabyambutsa kikabigeza hakurya nta kibazo.

Icyo abatuye mu murenge wa Mugesera bishimira cyane, ni uburyo iki cyombo kibafasha kugeza umusaruro w’ubuhinzi bakora ku isoko rya Karenge, mu karere ka Rwamagana, iri soko rikaba rimwe mu masoko ahahirwaho cyane n’abaguzi baturuka mu mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Karamage Jean Claude, ukora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu turere twa Ngoma na Rwamagana, yambuka kenshi Ikiyaga cya Mugesera anyuze mu cyombo, iyo kiri gukora.

Yagize ati “Nkora ubucuruzi bwo kurangura avoka, inanasi n’ibindi. Mbirangura mu karere ka Ngoma, nkabyambutsa hakurya. Nk’umufuka w’intoryi tuwurangura ku bihumbi bine cyangwa bitanu tukawugurisha ibihumbi 10 hakurya i Karenge. Mbese ubu dufite iterambere kuko iki cyombo kidufasha.

Kibaye kitarimo byatugora cyane kuko imizigo ntiyakoroha kuyambutsa. Nk’iyo cyapfuye cyangwa kitari gukora kwambutsa imizigo mu bwato buto; biba bigoranye.”
Umuhinzi w’imboga n’imbuto wo mu murenge wa Mugesera, witwa Habimana Justin, na we avuga ko kuba icyombo gikora, bimufasha kwambutsa umusaruro we ukawugeza ku isoko rya Karenge, kimwe nuko hari n’igihe ngo abaguzi bambuka bakaza kumurangurira mu murima.

Yagize ati “Icyombo kidufasha kugera ku masoko y’i Rwamagana na Kigali, hari ubwo dupakiramo imifuka nka 800 y’intoryi bikoroha, kikazambutsa kuko n’imodoka zipakiye amasaka n’ibishyimbo kirazambutsa; nta kibazo.”

Nubwo abaturage bishimira ko iki cyombo kiborohereza guhahirana no gukora ubucuruzi by’umwihariko, gikunda gupfa; kuko umwaka wa 2014 akarere ka Ngoma kashoye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 32 mu bikorwa byo kugisana nyuma yuko cyari kimaze igihe cyarangiritse.

Kwambuka muri iki cyombo kiri mu kigaya cya Mugesera, umuntu umwe asabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda 400, kugenda no kugaruka.

Mu byo iki cyombo cyakemuye, ni impungenge abaturage bagiraga ubwo bambukaga mu bwato buto ku buryo bagaragaza ko bagendaga bafite ubwoba, kandi no kwambutsa imizigo mbere byarabagoraga cyane.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE