2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyagatare:Imashini zihinga BRD yatanze zitezweho kuzamura umusaruro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-22 09:33:22

 
Share on:
 
Yasuwe:64
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cy’Umuvumba mu karere ka Nyagatare, burishimira ko ikibazo cyo gukererwa ihinga cyabonewe umuti, kuko banki itsura amajyambere, BRD, yabahaye imashini zihinga, zatwaye amafaranga miliyoni 115.

JPEG - 296.7 kb
Imashini zihinga zashyikirijwe abahinzi b’umuceri mu gishanga cy’umuvumba

Mu cyumweru gishize ni bwo iyi koperative yamurikiye abanyamuryango bayo imashini esheshatu, zirimo imwe biguriye ubwabo n’izindi eshanu baguze mu nguzanyo bahawe n’iyi banki itsura amajyambere.

Mujyarugamba John, ukuriye iyi koperative, avuga ko bahuraga n’ibibazo byo gukererwa guhinga, bitewe no gukoresha uburyo bwa gakondo kandi bahinga ku buso bugari.

Yagize ati “Igihe cy’ihinga cyaducikaga kuko twashakaga abakozi tugakoresha abavuye mu kwabo. Ni ukuvuga ko igihe cyageraga bakabanza guhinga mu mirima yabo ubundi basoza ibyabo tukabona kubona abadufasha muri iki gishanga. Ibi byatumaga umusaruro uba muke, ariko ubwo tubonye izi mashini twizeye ko n’umusaruro uziyongera.”

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu buhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko ku munsi umwe iyi mashini ngo ihinga ahantu hahingwa n’amaboko y’umuntu umwe mu gihe cy’amezi ane.

Ibiyigendaho nabyo ngo ni 1/3 cy’ibikoreshwa n’uwahingishije isuka. Ibi rero ngo bivuze ko hari inyungu nyinshi iyo abahinzi bagana ikoranabuhanga mu buhinzi.
Mujyarugamba yashimiye cyane abagize uruhare kugira ngo izi mashini bazibone, barimo BRD na Minisiteri y’ubuhinzi yabakoreye ubuvugizi. Gusa yongeraho ko bataragera ku mubare w’imashini bufuza kugira ngo bakore neza ubuhinzi bwabo.

Byamungu Livingstone, umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BRD, yasabye abanyamuryango bahawe inguzanyo y’izi mashini kuzifata neza bakazibyaza umusaruro. Yagize ati “Izi mashini ni izanyu, muzifate neza zibafashe kunguka no gutera imbere.”

Yunzemo ati “Iyo muzifashe nabi zikangirika mutangira kuvuga ngo za mashini za BRD. Nyamara abazifashe neza zikabafasha bakazita izabo. Oya si byo!! Mumenye ko ari izanyu mwazitaho mwazangiza ni izanyu. Ubwo rero muzikoreshe nk’abikorera mutazitwerera BRD.”

Ku cyifuzo cyo kuba hazongerwa umubare w’imashini, Byamungu yatangarije abanyamuryango ko uko imikoranire irushaho kuba myiza, n’izindi bazazihabwa. Iyi koperative ikorera ku buso bwa hegitari 1050, ikaba ifite abanyamuryango bagera ku 1085.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE